00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamala Harris yabaye umugore wa mbere wasigiwe inshingano zo kuyobora Amerika

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ugushyingo 2021 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yayoboye icyo gihugu mu gihe cy’iminota 85, ubwo Perezida Joe Biden yari yatewe ikinya, ari gukorerwa isuzuma ry’ubuzima.

Buri Perezida wa Amerika akorerwa isuzuma ry’ubuzima rikorwa ku mubiri wose, hagamijwe gusuzuma imiterere y’ubuzima bwe. Iki gikorwa ubusanzwe kimara isaha n’igice, aho muri icyo gihe, Visi Perezida aba ari we ufite ubushobozi bwo kuzuza inshingano za Perezida.

Joe Biden uri bwuzuze imyaka 79 kuri uyu wa 20 Ugushyingo, niwe Perezida wa mbere uyoboye Amerika akuze kurusha abandi, amakuru akavuga ko asanzwe afata imiti ifasha umutima we gukora neza ndetse n’ituma amaraso ye akomeza kugenda neza mu mubiri.

Mu 1988, Biden yigeze kubagwa mu bwonko, ibintu byanamugizeho ingaruka z’uko rimwe na rimwe avuga adidimanga, uretse ko abaganga bemeza ko afite ubuzima bwiza.

Mu 2019, Donald Trump nawe yakorewe iri suzuma, icyakora amakuru avuga ko yahishe iby’iki gikorwa kugira ngo adatanga ubushobozi bwe kuri Visi Perezida we, Mike Pence ndetse no kwirinda gusererezwa n’itangazamakuru.

Kamala Harris yabaye umugore wa mbere wasigiwe inshingano zo kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .