00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabul: Abaturage babyukiye mu myigaragambyo nyuma yo kwimwa na banki amafaranga yabo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 Kanama 2021 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Aba-Taliban batangiye kuyobora Afghanistan, iki gihugu kiri mu bibazo bitoroshye by’ubukungu, bihuriranye n’amapfa amaze iminsi, igabanuka ry’umusaruro w’ingano ndetse n’icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira mu baturage.

Afghanistan isanzwe ari igihugu gikennye cyane kuko 80% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe 75% by’ingengo y’imari y’iki gihugu ituruka mu nkunga z’amahanga.

Na mbere y’uk Aba-Taliban bafata ubutegetsi, iki gihugu cyari mu bibazo bikomeye by’ubukungu ndetse kiri no mu bihe by’amapfa amaze iminsi yugarije ibice bihingwamo ingano.

Umuryango w’Abibumbye uherutse kuvuga ko mu gihe aya mapfa yakomeza, abaturage barenga kimwe cya gatatu bashobora gukenera guterwa inkunga y’ibiribwa no mu gihe ibindi birimo imbuto zo kwitegura igihe cy’ihinga, imiti y’abarwayi ndetse n’ibindi bya ngombwa bikomeje kuba iyanga mu gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi haramutse imyigaragambyo mu Mujyi wa Kabul, nyuma y’uko abaturage bagiye kuri banki ariko bagasanga amafaranga bahabikije batemerewe kuyahabwa, kuko amabwiriza mashya muri icyo gihugu agena ko abaturage babikuza amadolari ya Amerika atarenze 200$ ku munsi.

Ibyuma bibikurizwaho amafaranga, bizwi nka ATM, na byo biri gutanga amafaranga macye, ari na yo mpamvu hari imirongo miremire cyane y’abaturage bifuza guhabwa amafaranga ariko bakagorwa no kuyabona.

Amerika yari isanzwe ari umuterankunga ukomeye wa Afghanistan yamaze gutangaza ko itazakorana na Leta y’Aba-Taliban, ariko ivuga ko izakomeza gukorana n’imiryango itandukanye itera inkunga ibikorwa by’ubugiraneza muri Afghanistan.

Aba-Taliban bakomeje gusaba abaturage gutuza bakirinda kwihutira kuva mu gihugu.

Indege zitwara abagenzi mu buryo busanzwe zizasubukura ingendo, nubwo nta bigo bitwara abantu mu kirekire birongera kugaragaza ubushake bwo gukorera ingendo muri Afghanistan, igihugu gifite umutungo kamere ufite agaciro karenga miliyari 2000$, ariko cyasaritswe n’ibikorwa bya ruswa byasegeshe ubukungu bw’icyo gihugu.

Abaturage batonze imirongo miremire kuri za banki bashaka amafaranga, ariko ntabwo bari kubasha kuyahabwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .