00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Kanama 2021 saa 12:21
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunya-Uganda , Joseph Mayanja, wamamaye nka Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro kubera uburwayi yagize mu nda.

Daily Express yatangaje ko uyu muhanzi wubatse amateka muri Afurika yajyanywe mu bitaro mu mpera z’icyumweru gishize biri mu gace ka Seguku akaza gusubira iwe avuga ko yakize ariko nyuma yaje kujyanywa igitaraganya mu bitaro bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala.

Uyu muhanzi bivugwa ko yaba afite ibibazo mu mwijima we ndetse no mu rwagashya, byaturutse ku kunywa inzoga mu buryo bukabije. Bivugwa ko uyu muhanzi yari yagerageje kureka inzoga ariko agasigara anywa umuvinyo.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zabahesheje ubutunzi n’icyubahiro, mu ntangiro z’uyu mwaka yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugabo w’imyaka 42 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’, ‘Jamila’ n’izindi nyinshi.

Jose Chameleone yajyanye mu bitaro igitaraganya
Jose Chameleone yagiriwe inama na muganga kureka inzoga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .