Jordania: Igikomangoma cyatawe muri yombi nyuma y’iburizwamo rya "coup d’état"

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 4 Mata 2021 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Igikomangoma Hamzah bin Hussein, murumuna w’umwami wa Jordania, Abdullah II, afungiwe mu nzu ye, ashinjwa gukora ibikorwa bigamije guhungabanya umudendezo n’umutekano by’igihugu.

Ubuyobozi bw’iki gihugu bwamushinje ibi byaba nyuma yo kuvumbura ko we na bamwe mu bayobozi b’igihugu bashakaga guhirika ubutegetsi bw’umwami Abdullah.

Ibyo gufungwa kwe byamenyekanye ubwo umwunganira mu mategeko, yohererezaga BBC amashusho y’igikomangoma Hamzah avuga ko afungiye mu nzu ye ndetse yabujijwe kugira umuntu n’umwe avugisha.

Hamzah ntiyemera ibyaha ashinjwa byo kugambanira igihugu, ahubwo ashinja abayobozi bacyo gukoresha ruswa, gutoteza abaturage, no kunanirwa kuyobora.

Yagize ati “Imibereho myiza y’abaturage ba Jordania ntikitabwaho n’abayobozi b’igihugu ahubwo bashyize imbere inyungu zabo bwite, iz’amafaranga ndetse bimika ruswa bayiha agaciro kuruta ubuzima, agaciro n’ahazaza h’abaturage bagera kuri miliyoni baba hano.”

“Ntabwo ari njye nyirabayaza w’ibibazo birangwa muri iki gihugu, ntabwo ari njye watumye abaturage batera icyizere ubuyobozi. Byageze aho nta muntu n’umwe ushobora kuvuga cyangwa gutanga igitekerezo cye kubera ko ubigerageje afungwa ndetse akanatotezwa.”

Umugaba mukuru w’ingabo za Jordania, Yusef Huneity, yahakanye iby’uko Hamzah afungiwe iwe mu rugo, avuga ko icyo igisirikare cyakoze ari ukumubuza gukora ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’umundendezo w’igihugu.

Abantu bafite amakuru yizewe babwiye Reuters ko inzego zishinzwe umutekano zageze iwe aho atuye ndetse zatangiye kumukoraho iperereza. Hafunzwe kandi abandi bantu 20 bashinjwa gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Igihugu cya Jordania giherereye muri Aziya, ubukungu bwacyo bwashegeshwe bikomeye n’icyorezo cya Covid-19.

Igikomangoma Hamzah ni umwana w’imfura w’umwami Hussein n’umwamikazi Noor. Yahawe ikamba ry’igikomangoma mu 1999 nyuma y’uko se amaze gutanga, gusa aza kuryamburwa mu 2004 n’umwami Abdullah wasimbuye se.

Hamzah yari umutoni kuri se gusa amaze gutanga, Hamzah ntiyagize amahirwe yo kumusimbura kuko yari akiri muto kandi atamenyereye iby’ubuyobozi, bituma Abdullah (uvuka ku wundi mugore) ari we usimbura se ku bwami kuko yari mukuru.

Yize mu ishuri ryisumbuye ryo mu Bwongereza rya Harrow School no mu ishuri rya gisirikare ry’i Bwami riherereye Sandhurst. Yize muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aba n’ umusirikare mu ngabo za Jordania.

Igikomangoma Hamzah bin Hussein yafungiwe iwe mu rugo nyuma y'iburizwamo rya Coup d'Etat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .