Muri ayo mateka harimo asubiza Amerika mu Masezerano Mpuzamahanga agamije guhangana n’Ihindagurika ry’Ikirere, nk’imwe mu ngingo zikomeye Biden yuririyeho mu rugendo rwamugejeje muri White House.
Mu yandi mateka yasinye harimo iritegeka ko mu nyubako zose za Leta hagomba kubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus, zirimo kwambara agapfukamunwa no guhana intera. Iri teka rizubahirizwa n’abakozi ba Leta bose, abafitanye amasezerano na Leta ndetse n’abinjira mu nyubako za Leta bose.
Biden kandi yasinye amateka avuguruza ibyemezo bya Trump, birimo iteka ry’ibihe bidasanzwe ryari ryasinywe na Trump, ryatumye Amerika itangira kubaka urukuta ruyitandukanya na Mexique. Bivuze ko imirimo yo kubaka uru rukuta igiye guhagarikwa.
Mu kurengera ibidukikije, Biden yasinye iteka rihagarika iyubakwa ry’impombo zitwara peteroli ziyinjiza muri Amerika, ikintu yavuze ko kibangamiye umugambi wo kugabanya imyuka Amerika yohereza mu kirere ndetse n’umugambi wo gukoresha ingufu zisubira.
Biden kandi yasinye iteka rihagarika icyemezo cya Trump cyo gukumira abimukira baturuka mu bihugu by’Abarabu, ndetse yanasabye Leta ye kwita kuri gahunda izafasha abimukira bageze muri Amerika ari abana kubona ubwenegihugu bw’icyo gihugu.
Mu bindi Biden yatangaje ashaka gukora vuba, harimo gusinya itegeko riha Abanyamerika inkunga y’ingoboka, ingana na miliyari 1900$, aho bivugwa ko yatangiye imishyikirano n’abasenateri b’aba-Républicains kugira ngo icyo cyifuzo kizatorerwe ku bwiganze busesuye muri Sena, bityo gishyirwe mu bikorwa mu minsi 100 ya mbere ya Biden.
Amakuru kandi avuga ko Biden yiteguye kwiga cyane ku kibazo cya Koreya ya Ruguru, aho abagize Leta ye bavuga ko iki kibazo cyarushijeho gukaza umurego kuva Trump yagera ku butegetsi.
Bivugwa ko Biden ashaka kuzakorana n’u Bushinwa mu gukemura iki kibazo, n’ubwo abenshi mu bagize Leta ye bavuga ko gukorana n’u Bushinwa muri ibi bihe umubano w’ibihugu byombi utifashe neza bizagorana.
Biden arateganya ko mu minsi 100 ya mbere, Amerika igomba gusubira mu bihugu bigize Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ndetse ikazagira uruhare rufatika mu kongera kuyobora uwo Muryango.
Nyuma yo gusinya aya mateka, Biden yavuze ko iki ari igikorwa “cyihutirwa cyane, ndakeka nta gihe gihari cyo guta, tugomba gutangira gukora aka kanya”.
Biden kandi yavuze ko yasigiwe urwandiko na Trump, gusa ntiyatangaje ibyo yamwandikiye kuko byari “ibanga ryacu gusa”, ariko akazabitangaza “nyuma yo kugirana ibiganiro nawe”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!