00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joe Biden yahishuye ko Amerika yari irambiwe gufasha Afghanistan abayobozi bayo bigaramiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Kanama 2021 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yatangaje ko ntacyo igihugu cye kitakoze ngo gifashe ubutegetsi bwa Afghanistan ngo buhangane n’aba-Taliban, ariko abayobozi b’icyo gihugu ntibabishyiremo imbaraga.

Guhera kuri iki Cyumweru, umurwa mukuru wa Afghanistan wigaruriwe n’inyeshyamba z’aba-Taliban zari zimaze iminsi zigaruriye utundi duce twinshi mu gihugu.

Perezida Ashraf Ghani yahise ahunga igihugu we n’ibyegera bye, igihugu gisigara mu maboko y’aba-Taliban.

Ibi bibaye kandi mu gihe Amerika iri gucyura ingabo zayo zari zimaze imyaka 20 muri icyo gihugu, mu rugamba zagiyemo zivuga ko zigiye kurwanya iterabwoba ari narwo rwari rwavanye aba-Taliban ku butegetsi mu 2001.

Mu ijambo Biden yagejeje ku baturage be kuri uyu wa Mbere, yavuze ko icyemezo cyo kuvana ingabo za Amerika muri Afghanistan ari icyo, ngo kuko zari zimazeyo igihe.

Yavuze ko uwo mwanzuro wafashwe na Perezida Donald Trump wamubanjirije mu masezerano yasinye n’aba-Taliban, ko guhera tariki ya 1 Gicurasi 2021, ingabo za Amerika zigomba kuba zavuye muri icyo gihugu.

Hari benshi bamaze iminsi banenga Amerika bayigaragaza nk’iyatsinzwe muri Afghanistan, kuba itarabashije kugarura umutekano na demokarasi muri icyo gihugu.

Biden yavuze ko ubwo ingabo za Amerika zajyaga muri Afghanistan zitari zigiye kubaka icyo gihugu cyangwa kuzana demokarasi ahubwo zari “zigiye kuburizamo ibitero by’iterabwoba byashoboraga kugabwa ku butaka bwa Amerika.”

Nubwo kubaka igihugu atari byo byari bigambiriye, Biden yavuze ko ntako batagize ngo bafashe ubutegetsi bwa Afghanistan ariko bwo bukifata nka ntibindeba.

Ati “Byaje kugenda bite? Abayobozi ba Afghanistan bamanitse amaboko bahunga igihugu.”

Biden yavuze ko mu myaka yose bamaze muri Afghanistan, batoje igisirikare cyayo bakagiha n’ibikoresho bikomeye birimo n’indege z’intambara, ibintu aba-Taliban batari bafite.

Yavuze ko ikibabaje, ingabo za Afghanistan nta bushake bwo kurwana zari zifite, bityo ko ingabo za Amerika zidashobora kujya kugwa ku rugamba nk’urwo.

Ati “Igisirikare cya Afghanistan cyarasenyutse, rimwe na rimwe bakanatsindwa batanarwanye [….] Ingabo za Amerika ntabwo zishobora kurwana intambara cyangwa gupfira mu ntambara ingabo za Afghanistan ubwazo zidashaka kurwana.”

Biden kandi yavuze ko we ubwe yahuye na Perezida Ghani akamugira inama yo gushaka uburyo yakemura ibibazo, ku buryo nta ngaruka zizabaho ubwo ingabo za Amerika zizaba zivuye mu gihugu.

Ngo yanamugiriye inama yo kuganira n’aba-Taliban, Ghani amukurira inzira ku murima amumenyesha ko Aba-Taliban badashobora kwemera ibiganiro.

Ati “Ghani yakomeje gutsimbarara ngo aba-Taliban bazakomeza kurwana ariko ikigaragara yaribeshyaga.”

Kugeza ubu hari ingabo za Amerika zoherejwe muri Afghanistan gufasha gucyura Abanyamerika bari muri icyo gihugu.

Biden yavuze ko nubwo aba-Taliban aribo bari kugenzura umurwa mukuru Kabul, nibibeshya bakarasa ku ngabo za Amerika bazabyicuza.

Ati “Twabwije ukuri aba-Taliban ko nibaramuka basagariye abakozi bacu cyangwa se bakitambika ibikorwa byacu, igisubizo kiraba gisobanutse kandi kirimo imbaraga. Turaza kurengera abaturage bacu dukoresheje imbaraga z’umurengera nibiba ngomba.”

Perezida Biden yavuze ko hari benshi bari kunenga umwanzuro wo kuvana ingabo za Amerika muri Afghanistan, gusa avuga ko ntawe yifuza kuraga urubanza rwamunaniye.

Ati “Ndabizi ko umwanzuro nafashe hari abazawunenga ariko nakwemera kunengwa aho kubiraga undi Perezida.”

Biden yavuze ko nta ko Amerika itagize ngo ifashe ubutegetsi bwa Afghanistan ariko bwo bukigaramira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .