00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos n’abandi batatu bavuye mu isanzure amahoro

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 20 Nyakanga 2021 saa 04:07
Yasuwe :
0 0

Umunyemari w’Umunyamerika, Jeff Bezos, n’abandi batatu bari bafitanye urugendo rw’amateka kuri we rwerekeza mu isanzure, bavuyeyo amahoro.

Ni urugendo rwabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021 nk’uko byari biteganyijwe. Iminota icumi n’amasegonda 20 ni cyo gihe byabatwaye ngo babe bageze ku butaka, nyuma yo kugera mu ntera ya kilometero 100 uvuye ku Isi. Byari byitezwe ko rutwara iminota 11.

Uretse kuba rutumwe akabya inzozi yari amaze imyaka irenga 50 arota, rutumye umunyeshuri w’imyaka 18 witwa Oliver Daemen bari bajyanye aca agahigo k’umuto mu myaka wageze mu isanzure.

Babiri bandi bari barimo ni umuvandimwe we Mark Bezos n’Umushakashatsi w’imyaka 82 uri mu bari mu mushinga wiswe “Mercury 13” wateguwe na NASA mu myaka ya 1960.

Bahagurukiye banamanukira aho sosiyete ya Bezos, Blue Origin, yateguye icyo gikorwa ikorera. Ni mu butayu buherereye mu Burengerazuba bwa Texas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Inkuru bifitanye isano:Ibyishimo n’impungenge ku rugendo Jeff Bezos agiye gukorera mu isanzure

Byabatwaye iminota icumi n'amasegonda 20
Jeff Bezos n’abandi batatu bavuye mu isanzure amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .