00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwahoze ari Perezida wa Bolivia yagerageje kwiyahurira, umubyigano umaze guhitana abantu 20 i Kabul: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2021 saa 11:57
Yasuwe :
0 0

Inzego zishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Bolivia, zatangaje ko Jeanine Anez wabaye Perezida w’Inzibacyuho w’icyo gihugu kuva mu Ugushyingo 2019 kugeza mu Ukwakira 2020, nyuma y’ihunga rya Perezida Evo Morales washinjwaga n’abaturage kwiba amatora, yagerageje kwiyahurira muri gereza afungiyemo ariko agatabarwa atarashiramo umwuka.

Anez w’imyaka 54, yashinjwe kuba inyuma y’ibikorwa byibasiye abashyigikiye Evo Morales, bikaza kwica abantu 22, ari na yo mpamvu ubushinjacyaha bwamushinje kugira uruhare mu cyaha cya ‘jenoside’ yakorewe abo baturage.

Al Jazeera yatangaje ko uyu mugore wakunze kuvuga ko ibirego bye bishingiye kuri politiki, yagerageje kwiyahura aho afungiye muri gereza, ariko ubuyobozi bwa gereza bubasha kuburizamo uwo mugambi mbere y’uko yitaba Imana.

Anez ushinjwa ibindi byaha birimo iterabwoba, ashimirwa n’abamushyigikiye kuba yarabashije gutuma icyo gihugu gikora amatora anyuze mu mucyo mu Ukwakira umwaka ushize, akaza kwegukanwa na Luis Arce, wafashe ubutegetsi avuga ko azakurikirana abagize uruhare mu ‘ihirikwa ku butegetsi rya Morales’ wari inshuti ye magara, ari na bwo Anez yashyikirizwaga ubutabera.

Carolian Ribera, umukobwa wa Anez, yavuze ko impamvu umubyeyi yashatse kwiyahura, ‘ari uko amaze igihe kinini afunzwe kandi ataburana’ akaba yumva afite igisebo na cyane ko ibirego ashinjwa atabyemera. Uyu mukobwa yasabye ko umubyeyi we yahabwa uburenganzira bwo kujya kuvurizwa kwa muganga.

Jeanine Anez wabaye Perezida w’Inzibacyuho wa Bolivia ari kwitabwaho n'abaganga nyuma yo kugerageza kwiyahura ariko ntabashe kwitaba Imana

===============================================

U Budage: Abatwara gari ya moshi bahagaritse akazi mu myigaragambyo igamije kongererwa imishahara

Abatwara gari ya moshi mu gihugu cy’u Budage, bahagaritse akazi kabo nyuma y’uko ishyirahamwe rishinzwe kurengera inyungu zabo (GDL) rinaniwe kumvikana na Deutsche Bahn AG, ikigo cya Leta kigenzura gari ya moshi zo muri icyo gihugu.

Abasanzwe batwara izi gari ya moshi bagera ku 9000 baherutse gusaba ikiruhuko bavuga ko barwaye, mu gihe abandi bakozi banze kugaruka mu kazi. Kugeza ubu, ingendo zingana na 75% by’izari zisanzwe zikorwa mu Budage zari zahagaritswe mu minsi ishize, mu gihe 40% by’ingendo zihuza intara ari zo ziri gukorwa, ibiri kugira ingaruka ku baturage bagiye mu biruhuko mu bice bitandukanye by’u Budage, nk’uko MSN yabitangaje.

Abigaragambya barifuza ko umushahara wabo wazamukaho 1.4% uyu mwaka, bikazaba 1.8% mu mwaka utaha, ndetse bagahabwa andi mafaranga 600€ yo kubafasha muri ibi bihe bitewe n’ingaruka bagizweho n’icyorezo cya Covid-19.

Ubuyobozi bwa Deutsche Bahn AG butangaza ko butifuza kongera imishahara y’abakozi kugira ngo iki kigo kibanze cyongere kwiyubaka, na cyane ko na cyo kivuga ko cyagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Abagenzi batega gari ya moshi mu Budage bari mu bibazo nyuma y'uko abazitwara bakoze imyigaragambyo bifuza kuzamurirwa umushahara

================================================

Abantu 20 bamaze kugwa mu mubyigano ku kibuga cy’indege cya Kabul

Abantu 20 bamaze kugwa mu mubyigano uri ku kibuga cy’indege cya Kabul, ahateraniye abaturage benshi bifuza guhunga igihugu nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe ubutegetsi.

Kuva ku itariki ya 15 Kanama, ikibuga cy’indege cya Kabul kiri kugenzurwa n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n’iz’ibindi bihugu bigize NATO, aho biri gucyura abaturage babyo bari muri Afghanistan ndetse n’abandi baturage ba Afghanistan bakoranye na bo mu ntambara bamazemo imyaka 20.

Bitewe n’uko abari kuri icyo kibuga bose atari ko bazabona amahirwe yo kugenda, ndetse no kuba itariki ya 31 Kanama Amerika yiyemeje kuzaba yarangirijeho ibikorwa byo gucyura Abanyamerika, abaturage benshi bari hanze y’ikibuga cy’indege bakomeje gukora iyo bwabaga kugira ngo binjire mu kibuga cy’indege imbere, bityo babe bagira amahirwe yo kubona ubuhungiro.

Uyu mubyigano uteye ubwoba umaze kugwamo abantu bagera kuri 20, biganjemo abakuze, abagore ndetse n’abana bakiri bato, nk’uko RFI yabitangaje.

Bamwe mu babyeyi bamaze kubona ko badafite amahirwe yo guhungishwa, bari kwemera gutanga abana babo kugira ngo bajyanwe mu Burayi, mu gihe abandi baturage bagaragaye bari kurira ibikuta birebire bikikije icyo kibuga cy’indege, ari na byo biri kuviramo bamwe kwikubita hasi bakavunika.

Hagati aho, Aba-Taliban bari kugenzura Umujyi wose wa Kabul ndetse na bariyeri ziri hafi y’ikibuga cy’indege ziri mu maboko yabo. Perezida Joe Biden wa Amerika aherutse kuvuga ko ‘atakwizeza abaturage bose bifuza ubuhungiro kuzabubona’ ariko avuga ko Abanyamerika bose bazacyurwa, ndetse ko igihugu cye cyagiranye amasezerano n’Aba-Taliban yo guha inzira Abanyamerika bose berekanye impapuro z’inzira z’icyo gihugu.

Ababyeyi bari gutanga abana babo mu gihe badashoboye kubona uburyo bwo kubona umwanya mu ndege ziri kuvana abaturage i Kabul

==============================================

Zibwabwe yatakambiye Amerika yayifatiye ibihano by’ubukungu

Leta ya Zimbabwe yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwemera ibiganiro n’ubuyobozi bw’iki gihugu, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo Amerika yakuraho ibihano by’ubukungu yafatiye Zimbabwe ndetse n’abayobozi bakuru barimo Emmerson Mnangagwa.

Kuva mu 2001, Amerika yafatiye ibihano Zimbabwe yari iyobowe na Robert Mugabe, iyishinja ibikorwa byo kwiba amatora, kwica amahame y’uburenganzira bwa muntu n’ibindi, nk’uko MSN yabitangaje.

Leta ya Zimbabwe yakomeje kwamagana ibyo bitero, ikavuga ko bifitanye isano n’amavugurura mu by’ubutaka yafashwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu, agatuma bamwe mu baturage bafite inkomoko mu bihugu birimo u Bwongereza bamburwa ubutaka bari bafite.

Ubwo Perezida Mnangagwa yajyaga ku butegetsi mu 2017, umubano w’ibihugu byombi wasaga nk’utangiye gucayuka, ariko ibintu byasubiye habi nyuma y’uko Amerika ishinje Leta ya Mnangagwa kwiba amatora ya Perezida yabaye mu 2018.

Mu ibaruwa Ambasaderi wa Zimbabwe muri Amerika, Tadeous Chifamba, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yavuze ko ‘Zimbabwe ari igihugu cyubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi cyahinduye byinshi mu byo cyashinjwaga mu myaka yashize, avuga ko iki ari igihe cyiza cyo kugira ngo ibihugu byombi byubake umubano usesuye, kandi ushingiye ku iterambere ry’ubukungu.

Zimbabwe iri gusaba gukurirwaho ibihano nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 kiyizaharije ubukungu mu buryo bukomeye, kandi iki gihugu kikaba kiri kugorwa no kubona amafaranga ku masoko mpuzamahanga bitewe n’ibihano cyafatiwe na Amerika.

Leta ya Perezida Emmerson Mnangagwa iri gusaba gukurirwaho ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .