00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay-Z na Beyoncé baguze imodoka ya mbere ihenze ku Isi: Dore uko iteye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Kamena 2021 saa 02:30
Yasuwe :
0 0

Shawn Corey Carter uzwi nka Jay-Z, umwe mu bahanzi b’ibihe byose mu njyana na rap n’umugore we Beyoncé Giselle Knowles, biravugwa ko baguze imodoka y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Rolls Royce, ku kayabo ka miliyoni 28$ (arenga miliyari 28 Frw). Ni yo modoka bivugwa ko ihenze kurusha izindi ku Isi.

Iyi modoka yahawe izina rya ‘Boat tail’ bijyanye n’imiterere yayo, ifite inkomoko ku modoka zahoze zikorwa na Rolls Royce muri za 1920 na 1930.

Ni yo modoka ya mbere ku Isi ihenze ishobora kugurwa n’abantu bakayigendamo, ikuyeho agahigo ka Bugatti la voiture noire yakozwe mu 2019, igura akayabo ka miliyoni 18,7$.

Amakuru avuga ko ‘Boat tail’ y’umuryango wa Jay-Z na Beyoncé yakozwe mu gihe cy’imyaka ine yose, igakorwa bigizwemo uruhare na ba nyirayo, bumvikanye n’abakozi b’uruganda ku miterere yihariye y’imbere mu modoka, bikajyanishwa n’ibyo bakunda nk’uko bigenda ku zindi modoka za Rolls Royce.

Ni imodoka ifite imyanya ine, ikagira ibara ry’ubururu risanzwe ari umwihariko w’umuryango wa Jay-Z na Beyoncé n’umuvuduko wa kilometero 155 ku isaha.

Imbere mu modoka, hakozwe bijyanye n’ibyo abakiliya bifuza. Harimo ka frigo kagenewe gushyirwamo amacupa abiri ya champagne ya Jay-z yitwa Armand de Brignac, imwe mu zihenze ku Isi kuko icupa rimwe rigura hafi ibihumbi 82$ ari nacyo kinyobwa gikunzwe na ba nyir’imodoka. Hari kandi n’umwanya w’ibirahuri bine byo kunyweramo.

Jay-Z afite imigabane ingana na 50 mu ruganda rukora rwa Armand de Brignac.

Kuva ku mwenda w’intebe kugera ku isaha iri mu modoka, irangi ryasizweho ndetse n’indi mitako yayishyizweho, byakozwe n’intoki z’abantu, ari nayo mpamvu iyi modoka ihenze cyane.

Ni imodoka kandi ifite umutaka ndetse n’ahantu ho kwicara nko mu gihe abantu bagiye kuruhuka, ndetse ikaba ishobora no gukurwaho igisenge cyayo ku buryo igenda idatwikiriye.

Rolls Royce ntiyatangaje neza ko ba nyiri modoka ari Jay-Z na Beyoncé, ariko ibimenyetso birimo ibara ryayo ndetse n’ibindi by’umwihariko biyikoze, byatumye bikekwa ko uyu muryango ufite umutungo mbumbe ukabakaba miliyari 2$, ari wo waguze iyi modoka.

Muri rusange hakozwe imodoka eshatu gusa zo muri ubu bwoko, ndetse birakekwa ko nta zindi zizakorwa.

Rolls Royce ni ikigo cy’uruganda rwa BMW, igira umwihariko wo kuba kimwe mu bigo bikora imodoka zihenze cyane ku Isi.

Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 28$
Iyi modoka ishobora gukurwaho igisenge cyayo
Iyi modoka ishobora kujyanwa mu biruhuko abantu bakicara hanze
Ni imodoka yakozwe mu gihe cy'imyaka ine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .