00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma urembejwe n’inkiko yagereranyije abacamanza n’abayobozi ba Apartheid

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 Nyakanga 2021 saa 12:25
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 2009 kugera mu 2018, yagereranyije abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga rw’icyo gihugu n’abayobozi bari muri Leta yashyizeho amategeko agamije kubuza Abirabura uburenganzira bwabo, ibizwi nka Apartheid.

Zuma ari mu nkiko ashinjwa ibyaha birimo ruswa no kunyereza umutungo, bivugwa ko yakoze ubwo yari akiri Perezida w’icyo gihugu.

Mu cyumeru gishize, Zuma yakatiwe n’Urukiko rw’Ikirenga gufungwa amezi 15, nyuma yo kwanga kwitaba ubusabe bwa Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Ibyaha bya Ruswa byaranze ingoma ye, iri kumukoraho iperereza.

Uyu mugabo ari gushinjwa n’abahoze ari ba minisitiri muri Leta ye, kuba yaremereye bamwe mu bagize ikigo cya Gupta afitemo inyungu, kugira uruhare mu byemezo yafashe birimo ibirebana n’amasezerano akomeye y’ubucuruzi ndetse n’ibyo gushyira abaminisitiri mu myanya.

Uyu mugabo uri mu gace ka Nkandla avukamo, yabwiye abamushyigikiye barimo n’abafite intwaro, ko atazemera kurengana ndetse yamaze no kujuririra icyemezo cy’Urukiko, abasaba gukomeza kumuba hafi kuko ataba bo aba yarafunzwe nk’uko Aljazeera yabitangaje.

Jacob Zuma umaze igihe asiragira mu nkiko, yagereranyije abacamanza bamucira imanza nk'abayobozi bari muri Leta ya Apartheid

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .