00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Itegeko ryo gukuramo inda muri Texas ryasubitswe, Ethiopia ishobora kwibasirwa n’inzara idasanzwe: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Ukwakira 2021 saa 10:07
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yaburiye Ethiopia ko ishobora kwibasirwa n’ibibazo by’inzara ikomeye, ishobora gutuma abaturage benshi biganjemo abatuye mu Ntara ya Tigray basuhuka.

Guterres yasabye Leta ya Ethiopia kwemerera imodoka zitwaye ibiribwa kujya mu Ntara ya Tigray, ahari abaturage bafite ibyago byo kwibasirwa n’iyi nzara.

Iki gihugu gituwe na miliyoni zirenga 100 z’abaturage, gikunze kugira ibyago by’amapfa akunze gutera inzara, ariko ibintu byarushijeho kujya habi mu mpera z’umwaka ushize, ubwo ingabo za Leta zinjiraga mu ntambara yeruye n’umutwe w’Aba-Tigray, banigaruriye iyi Ntara yose mu minsi ishize.

Kuva icyo gihe Ethiopia yatangiye kwanga ko imodoka zirimo ibiribwa zigera muri iyo Ntara, bikavugwa ko yatinyaga ko izo modoka zishobora gupakirwamo intwaro zijya gufasha Aba-Tigray.

Hari amakuru aturuka muri iyo ntara agaragaza ko abana bazanwa kwa muganga kubera inzara bikumbye inshuro eshatu mu abiri ashize, mu gihe mu baturage miliyoni esheshatu batuye Tigray, nibura miliyoni eshanu bashobora kugerwaho n’ibibazo by’inzara mu gihe ibintu byakomereza mu murongo birimo.

Abaturage bangana na 7% ba Ethiopia batunzwe n’inkunga z’ibiribwa bahabwa n’Umuryango w’Abanyamerika wa USAID, mu gihe abandi benshi batunzwe n’imfashanyo z’ibiribwa bahabwa n’indi miryango.

Guterres kandi yanenze ubuyobozi bwa Ethiopia ku cyemezo cyo kwirukana abakozi barindwi ba Loni, mu gihe ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga nta nshingano bufite bwo gusobanura impamvu bwafashe iki cyemezo.

Loni yaburiye Ethiopia ishobora kwibasirwa n'inzara idasanzwe

================================================

Itegeko ryo kubuza abagore gukuramo inda muri Texas ryabaye risubitswe

Umucamanza wo ku rwego rw’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahagaritse itegeko ryatowe na Leta ya Texas ryo kubuza abagore babyifuza gukuramo inda muri iyo Leta.

Iri tegeko ryatangiye kubahirizwa ku itariki ya 1 Nzeri muri Texas, rigabanya impamvu zatumaga umugore ajya kwa muganga agasaba gukurirwamo inda, aho rivuga ko umuntu wese umaze ibyumweru bitandatu atwaye inda, atemerewe kuyikuramo, kereka gusa iyo ishobora kumugiraho ingaruka mbi.

Iri tegeko ryamaganywe n’abantu benshi muri Amerika, biganjemo abagore, bakunze kumvikana bavuga ko ‘ribangamiye ukwishyira ukizana k’umugore kuko umubiri akoresha ari uwe’.

Ibi ariko byahakanywe na Greg Abbott, Guverineri wa Leta ya Texas, wavuze ko ‘uburenganzira bw’ibanze ari ukubanza kubona ubuzima,’ asaba ko iri tegeko rigumishwaho.

Perezida Biden yari yasabye abacamanza bo ku rwego rw’igihugu kuburizamo iri tegeko, ari nabyo byabayeho, dore ko rikirimo kujuririrwa n’inzego zitandukanye.

Abagore bo muri Amerika bari bamaze igihe bigaragambya basaba ko Leta ya Texas ikuraho itegeko ryo kubuza abagore gukuramo inda

================================================

U Bufaransa bugiye gusubiza Ambasaderi muri Australie

Nyuma y’uburakari bukomeye, Leta y’u Bufaransa yashyize iva ku izima, yemera kongera kohereza Ambasaderi wayo muri Australie, nyuma y’uko iki gihugu kirakariwe bitewe n’uko cyasheshe amasezerano cyari gifitanye n’u Bufaransa, yo kucyubakira ubwato bugendera munsi y’amazi, bugakoresha intwaro kirimbuzi.

U Bufaransa na Australie byari byaratangiye imishyikirano iganisha ku masezerano ya miliyari 65$ yo kubaka ubu bwato mu 2016, ariko nyuma u Bufaransa bwaje kwinjira mu masezerano na Amerika, kugira ngo bugure ubwato ubwato bw’icyo gihugu, bufite ikoranabuhanga rigezweho kurusha ubwakozwe n’u Bufaransa.

Ku rundi ruhande, Australie yakomeje gukorana n’u Bufaransa, ndetse yaratangiye kwishyura mu byiciro, aho iki gihugu cyari kimaze kwishyura arenga miliyoni 900$.

Nyuma nibwo Australie yikuye muri aya masezerano, birakaza cyane u Bufaransa bwatumije ba ambasaderi babwo muri Amerika no muri Australie.

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Scott Morrison, yagerageje kuvugana na Perezida Macron w’u Bufaransa, ariko undi yanga kumwitaba, mu gihe na Minisitiri w’Ubucuruzi muri icyo gihugu, yagerageje kuvugana na mugenzi we wo mu Bufaransa ariko nawe amubera ibamba.

U Bufaransa buzishyurwa andi mafaranga miliyoni 288$ nk’impozamarira yo kwikura mu masezerano kwa Australie, gusa bwatangaje ko Ambasaderi wabwo ugiye gusubira muri icyo gihugu, azakomeza gukurikirana iby’iki kibazo.

U Bufaransa bwiyemeje gusubiza Ambasaderi wabwo muri Australie

=================================================

Igikomangoma Andrew gishinjwa gufata umwana ku ngufu gikomeje kujya mu mazi abira

Igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew, gikomeje kujya mazi abira aho kiri kuregwa kuba cyararyamanye na Virginia Giuffre mu 2000 ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 17 gusa, kandi uyu mugabo akaba yari abizi ko ari gushuka umwana.

Mu nama ntegurarubanza, abanyamategeko b’Igikomangoma Andrew bari basabye ko uruhande rwa Giuffre rwerekana inyandiko zikubiyemo amasezerano uyu mukobwa yari yagiranye na Jeffrey Epstein, umugabo wari umukire witabye Imana yiyahuye mu 2019, ubwo yari muri gereza amaze guhamywa ibyaha byo gucuruza abakobwa no kubafata ku ngufu.

Epstein yari inshuti n’Igikomangoma Andrew, ndetse ngo ubwo yaryamanaga na Giuffre, babaga bari mu nzu ye iherereye i New York, mu gihe iyo babaga bari mu Bwongereza, babaga bari mu nzu ya Ghislaine Maxwell wari inshuti ya Epstein.

Mu 2009, Epstein yagiranye amasezerano na Giuffre yo guhabwa amafaranga azatuma agirira ibanga uwo mugabo ndetse n’abandi bose bakoranye nawe mu bikorwa bishobora kuba byarahohoteye uyu mukobwa.

Abanyamategeko ba Andrew bavuga ko ayo masezerano agira umukiliya wabo umwere kuko atari mu bagombaga kuregwa n’uyu mugore kuri ubu ufite imyaka 38.

Abanyamategeko ba Giuffre bavuze ko ‘ntabwo bikanga’ bityo basaba urukiko gutanga izo nyandiko zasabwe n’uruhande ruregwa, nubwo bavuze ko nta kinini bizahindura ku miterere y’ikirego.

Aba banyamategeko kandi bavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kugira ngo urukiko rufate umwanzuro wo gutangira urubanza, na cyane ko inzitizi zose zari zihari zamaze guhanagurwa.

Igikomangoma Andrew ari kumwe na Giuffre mu 2001 mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .