Israel yatangiye gufunga abimukira banze gusubizwa muri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Gashyantare 2018 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Abayobozi ba Israel bafunze abimukira 16 bakomoka muri Eritrea, nyuma y’uko banze kuva muri iki gihugu ngo basubizwe muri Afurika.

Urwego rwa Israel rushinzwe abinjira n’abasohoka ruherutse kubwira abimukira bagera ku 10 000 baturuka mu bihugu bya Sudani na Eritrea, kuhava mu gihe kitarenze amezi atatu bakajya mu bindi bihugu cyangwa bagafungwa.

U Rwanda na Uganda byakunze kuvugwa ko bizakira abo bimukira nubwo byabyamaganiye kure bikavuga ko nta masezerano byigeze bigirana na Israel yo kubakira.

Imiryango irengera uburenganzira bw’impunzi muri Israel, ejo ku wa Gatatu yatangaje ko ari ubwa mbere abimukira bafungwa bazira ko banze kwirukanwa. Barindwi bahise bajyanwa muri gereza nyuma yo kumva icyo batekereza ku koherezwa mu bindi bihugu.

BBC itangaza ko abagera kuri 600 bamaze kumenyeshwa ibijyanye no kuvanwa muri Israel mu gihe abagera ku 35 000 ari bo bagomba kuzirukanwa.

Muri uku kwezi Guverinoma ya Israel yatangaje ko izaha ubuhungiro abanya-Eritrea bavuye mu gisirikare gusa.

Gusubiza abimukira muri Afurika ngo biri mu mugambi wa Israel wo gufunga inkambi ya Holot yashyirwagamo abimukira batemewe n’amategeko bavaga muri Afurika, ikigo kiri mu butayu hafi y’umupaka wa Misiri na Israel.

Mu mpera z’umwaka ushize byatangajwe ko inama y’abaminisitiri muri Israel yemeje ko umwimukira wemeye kugenda ku neza azajya ahabwa $3500.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), mu Ugushyingo umwaka ushize ryavuze ko muri Israel hari abagera ku 27 500 baturuka muri Eritrea na ho 7 800 bakaba Abanyasudani. Abagera ku icumi bakaba ari bo bahawe ubuhungiro.

Abimukira bari muri Israel bamaze iminsi bigaragambya bamagana icyemezo cyo kubirukana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza