00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israel yakemanze ubushobozi bw’urukingo rwa Pfizer mu guhangana na Covid-19 yo mu bwoko bwa Delta

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 09:13
Yasuwe :
0 0

Raporo nshya ya leta ya Israel iratangaza ko inkingo za Covid-19 zakozwe na Pfizer-BioNTech zidafite ubushobozi bwo kurinda umuntu ubwandu bushya bwa Covid-19 yihinduranya buzwi nka ‘Delta’ nk’uko inzego z’ubuvuzi zabyizeraga.

‘Delta’ yagaragaye bwa mbere mu Buhinde muri Gashyantare, uyu mwaka ikaba igenda irushaho gukwirakwira hirya no hino ku isi.

Israel nk’igihugu cyigeze kuba kiyoboye isi mu gutanga inkingo aho cyari kimaze gukingira 61% by’abaturage bacyo, ikoresheje inkingo za Pfizer-BioNTech kuri ubu ihangayikishijwe n’ubwandu buri kugenda burushaho kwiyongera.

Ku wa Kane ubwandu bwamutseho 1.52%, igipimo kinini kibayeho muri iki gihugu guhera muri Werurwe.

Kugeza ku itariki ya 6 Kamena, guverinoma yavugaga ko urukingo rwa Pfizer-BioNTech rufite ubushobozi bwo kurinda uwarufashe ubwandu bushya ku gipimo cya 64%.

Nyamara mu nama ya guverinoma yayobowe na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Naftali Bennett i Tel Aviv kuri uyu wa Gatanu, haganirwa ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19,yavuze ko ubwandu burushaho gutumbagira bufitanye isano no kuba ubushobozi bw’urukingo rwakoreshwaga buri hasi ku guhangana na ‘Delta’.

Nibura 80% y’abarwayi ba Covid-19 muri Israel ni abafite ubu bwandu bushya bwa virusi yihinduranya.

Bennett yagize ati “Ubu amakuru ari gukwirakwira aravuga ko ubushobozi bw’inkingo zari zihari kuri Delta ari buke kurusha uko twabyizeraga. Ntituzi nyirizina urugero izo nkingo zibasha gufasha ariko ukuri ni uko ari ku rugero rwo hasi. Twiringiye kubona icyorezo kigenza make ariko kuri ubu kiri kwihuta haba hano cyangwa ahandi ku isi.”

Ubu bwoko bushya bwa virusi yihinduranya bukomeje gukangaranya isi, aho DailMail ivuga ko bukomeje kwiyongera ubutitsa mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu Bwongereza n’ahandi ku isi kandi bukaba butari gukangwa n’inkingo zihari kugeza ubu.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .