Israël: Umugore wa Netanyahu akurikiranyweho gutumiza amafunguro muri restaurant

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 Ukwakira 2018 saa 07:30
Yasuwe :
0 0

Sarah Netanyahu, umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Israël, yajyanywe imbere y’ubutabera, aho ashinjwa gukoresha amafaranga ya leta mu kugura muri restaurant amafunguro yo kwakiriza abashyitsi be.

Ku Cyumweru nibwo Sarah yitabye urukiko, aho ashinjwa kuba hagati ya Nzeri 2010 na Werurwe 2013, yaratumye muri restaurant zo mu mujyi wa Yeruzalemu amafunguro afite agaciro kari hejuru y’ama-euro ibihumbi 80.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko Sara anashinjwa kuba ibi biryo yarabitumizaga nyuma yo kubeshya ko mu rugo rwe nta mutetsi uhari.

Mu gihe haba hatabayeho ubwumvikane hagati y’ubushinjacyaha n’ikipe yunganira Sara Netanyahu, urubanza rwe ngo rushobora kumara amezi atari make.

Abamwunganira bavuga ko bitangaje, kuko aribwo bwa mbere umugore wa Minisitiri w’Intebe akurikiranyweho kuba mu myaka irindwi ishize yaratumije amafunguro muri restaurant.

Sarah Netanyahu yaherukaga kuvugwaho kugezwa imbere y’ubutabera mu 2016, icyo gihe yategetswe kwishyura uwahoze ari umukozi we ibihumbi 40 by’ama-euro kubera kumufata nabi.

Ni mu gihe umugabo we Benjamin Netanyahu nawe ari gukorwaho iperereza kubera ibyaha bifitanye isano na ruswa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza