Israel: Netanyahu yavuze igihe Amerika yazimurira Ambasade yayo i Yeruzalemu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mutarama 2018 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko mu mwaka umwe Leta zunze Ubumwe za Amerika zishobora kuba zimuye Ambasade yazo muri icyo gihugu ikava Tel-Aviv ikajya i Yeruzalemu.

Netanyahu uri mu ruzinduko mu Buhinde yabwiye itangazamakuru ko kwimura Ambasade ya Leta USA muri Israel bitazatinda nk’uko AFP yabitangaje.

Yagize ati “Ambasade izimukira i Yerusalemu vuba kuruta uko mubitekereza, ni mu mwaka umwe uhereye ubu.”

Mu Ukuboza 2017, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga muri USA, Rex Tillerson, yavuze ko kwimura Ambasade bitazakorwa mbere nibura y’imyaka ibiri.

Muri uku kwezi kandi nibwo Perezida wa USA, Donald Trump, yemeje ko Yeruzalemu ari wo Murwa Mukuru wa Israel. Yatangaje ko ibi bigamije inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no gushaka amahoro hagati ya Israel na Palestine.

Iki cyemezo cya Trump cyanenzwe n’abatari bake barimo; Papa Francis na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, kugeza ubwo ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye bitoye umwanzuro wo kutagira igikorwa kuri Yeruzalemu mu gihe Israel na Palestine bitarumvikana.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza