Kuri uyu wa Mbere, nibwo Netanyahu yagejejwe imbere y’urukiko ahagana mu ma saa tatu, ku nshuro ya Kabiri kuva yatangira kuregwa ibi birego bya ruswa muri Gicurasi 2020, ahagarara imbere y’abacamanza yemeza ko inyandiko yanditswe n’umwunganira mu mategeko ihakana ibyaha aregwa ko ariyo.
Yagize ati “Ndemeza ko ibyanditswe muri iyi nyandiko byakozwe mu izina ryanjye.”
Icyaha gikomeye aregwa, ni ukuba yarakoresheje ububasha afite agatanga amategeko ahesha inyungu igitangazamakuru cy’umuherwe w’inshuti ye, ifite agaciro ka miliyoni 300 z’amadolari, maze nacyo kikamwandikaho inkuru zirimo amagambo amavuga neza, ndetse zimukundisha abaturage.
Ibindi byaha aregwa harimo kuba yarakiriye $270,000 binyuranyije n’amategeko, biciye mu mpano zihenze nk’imirimbo yahawe n’abaherwe James Packer na Arnon Milchan.
Bivugwa ko Netanyahu yafashije Milchan gusonerwa umusoro agahabwa n’andi mahirwe mu bikorwa bye.
Ibi bibaye mu gihe muri Werurwe uyu mwaka hateganyijwe amatora, ndetse zimwe mu nshuti ze za hafi zasabye urukiko ko rwazatangaza imyanzuro y’urukiko nyuma y’amatora.
Inyuma y’urukiko hari huzuye abaturage badashyigikiye Netanyahu bafite ibyapa bimwagana byanditseho ngo ‘Minisitiri w’umunyabyaha’ mu gihe abamushyigikiye bo bari bafite ibyanditseho ngo ‘Tukuri inyuma Netanyahu’.
Ku mugoroba wo ku Cyumweru, Netanyahu yasohoye inyandiko isaba abamushyigikiye ko ku munsi azagezwa imbere y’urukiko bazaguma mu rugo kubera ikibazo cya Coronavirus, anavuga ko ibyo bamushinja ari ukugira ngo bamukure ku butegetsi.
Mu mategeko ya Israël ntabwo Netanyahu agomba kuvanwa ku mirimo ye nubwo akurikiranyweho ibyaha cyeretse igihe yaba ahamwe nabyo. Benjamin Netanyahu amaze imyaka hafi 13 ayobora Israël.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!