00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Israël: Impanga zavutse imitwe ifatanye zatandukanyijwe

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Nzeri 2021 saa 08:00
Yasuwe :
0 0

Abakobwa b’impanga z’umwaka umwe bo muri Israel bavutse imitwe yabo ifatanye batandukanyijwe. Ni ubuvuzi bw’imbonekarimwe bwamaze amasaha 12 nyuma y’amezi bwigwaho.

BBC yatangaje ko byakorewe ku Bitaro bya Soroka biri mu Mujyi wa Beersheba mu Cyumweru gishize. Byasabye inzobere zirenga 10 ziturutse hirya no hino muri icyo gihugu ndetse no mu mahanga.

Eldad Silberstein ukuriye ibikorwa byo kubaga ku Bitaro bya Soroka, yabwiye Channel 12 News ko ubu abo bana bari gukira neza.

Yagize ati “Bari guhumeka neza kandi bari kurya.”

Bivugwa ko ari inshuro ya 20 ubuvuzi nk’ubwo bukozwe ku Isi ariko muri Israël ho ni ubwa mbere buhakorewe.

Abana b'impanga bari bamaze umwaka imitwe yabo ifatanye batandukanyijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .