Israel: Imibare yerekanye ko abanduye nyuma yo gukingirwa COVID-19 ari bake cyane

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 1 Gashyantare 2021 saa 08:08
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’uko Israel ibaye igihugu cya mbere ku Isi cyakingiye byibuze kimwe cya gatatu cy’abaturage bose bagera kuri miliyoni icyenda, imibare yagaragaje ko urukingo rutanga icyizere cyo hejuru mu guhashya Coronavirus, kuko umubare w’abanduye n’abagiye mu bitaro nyuma yo gukingirwa ari muto cyane.

Kuri ubu Israel imaze gukingira hafi 70% by’abaturage bari hejuru y’imyaka 60, bose bahawe dose ebyiri z’urukingo rwa Pfizer/BioNtech, ikaba kandi inakomeje gukingira aho ku munsi hakingirwa byibuze abantu 200 000.

Mu cyumweru gishize hatangiye no gukingirwa abari hejuru y’imyaka 35 ndetse n’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bari hagati y’imyaka 16 na 18 na bo bahawe uru rukingo, kugira ngo bazabashe gukora ibizamini.

Minisiteri y’Ubuzima ya Israel yasohoye imibare ya mbere y’ibyavuye muri iri kingira, aho yagaragaje ko mu bantu 715 425 bakingiwe abagera kuri 317 gusa bangana na 0,04% ari bo banduye COVID-19 nyuma y’icyumweru bakingiwe, na ho mu bakingiwe bari baranduye, 16 gusa bangana na 0,02% nibo byabaye ngombwa ko bajyanwa kuvurirwa kwa muganga.

Ikigo cy’imbere mu gihugu gitanga serivisi z’ubuzima cya Maccabi Healthcare Services, ku wa Kane cyasohoye imibare itanga icyizere, aho cyavuze ko mu bantu 163 000 bahawe dose ebyiri z’urukingo, 31 gusa ari bo banduye nyuma, ugereranyije n’abantu 6500 banduye mu rindi tsinda ry’abatarahawe urukingo.

Maccabi yavuze ko iyo mibare yerekana ko urukingo rwizewe ku kigero cya 92%, bikaba byegereye n’ubundi 95% Pfizer yemeje ko rwizeweho.

Guverinoma ya Israel yashyize imbaraga mu gukingira byihuse ndetse no kugenzura imikorere y’urukingo vuba, kugira ngo yemeze Pfizer gukomeza kuyiha izindi nkingo byihuse.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yumvikanye n’iki kigo gikora imiti, Pfizer, ko bakomeza kubaha inkingo hanyuma Israel na yo ikabaha imibare y’uko rukora, ndetse hashakwa gukingira igihugu cyose kugira ngo harebwe uko urukingo rwahashya icyorezo.

Israel irateganya kuba yamaze gukingira abaturage bose bari hejuru y’imyaka 16 bitarenze mu mpera za Werurwe 2021 ndetse bishobora no kuba mbere yaho.

Bamwe mu basesenguzi basanga imibare itangwa n’ibiva mu ikingira muri Israel ishobora kuzamo kuyobya, kuko hatamenyekana mu by’ukuri ikigero urukingo rwagabanyijeho ubwandu, mu gihe hari andi mabwiriza na yo yashyizweho arimo Guma mu rugo, ndetse n’icyiciro kinini cy’abakingiwe bakaba ari abantu bakuru basanzwe bitwararika ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

Imibare yerekanye ko abanduye nyuma yo gukingirwa COVID-19 muri Israel ari bake cyane, bikaba bigaragaza ko urukingo rutanga icyizere kiri hejuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .