Israël:Benjamin Netanyahu arashinjwa ibyaha birimo ruswa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Ugushyingo 2019 saa 10:11
Yasuwe :
0 0

Intumwa Nkuru ya Leta ya Israël, Dr. Avichai Mandelblit, yatanze ikirego gishinja Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Benjamin Netanyahu, kugira uruhare mu byaha bya ruswa, ubuhemu n’uburiganya yagiye akora mu buryo butandukanye.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Dr. Avichai yasabwe na Polisi gukusanya ibimenyetso ku byaha Netanyahu akekwaho bifitanye isano n’impano y’ibihumbi 264$ yahawe n’umucuruzi ukomeye amwizeza kumufasha gukorana n’ibinyamakuru bikomeye bikamutangariza ibyo akora.

Netanyahu abaye Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu wa mbere ushinjwe ibyaha bikomeye nk’ibi akiri umuyobozi.

BBC yatangaje ko Netanyahu icyaha cy’uburiganya n’ubuhemu gituruka ku kuba yarakiriye impano zikomeye zirimo inzoga ya champagne ihenze n’itabi ngo ahuze uwabimuhaye n’inshuti ye n’umuherwe ukomeye.

Netanyahu yavuze ko ibyo bintu yabyakiriye kubera ubushuti yari afitanye n’uwabimuhaye , ko nta kindi cyibyihishe inyuma.

Ashinjwa kandi kuba yaremeranyije na kimwe mu binyamakuru bikomeye kwandika inkuru yagombaga gushimagiza umushinga mushya w’itegeko kugira ngo icyo kinyamakuru nacyo kijye cyoroherezwa kubona inkuru byoroshye.

Ikindi kirego kuri Netanyahu, nuko ngo hari imyanzuro yafatwaga ibogamiye ku kigo cy’itumanaho kimwe, kugira ngo Leta ye ijye ivugwa neza mu kinyamakuru cyegamiye kuri icyo kigo cy’itumanaho.

Ibyaha byose Netanyahu ashinjwa yabihakanye yivuye inyuma, anashimangira ngo bitamuganisha mu nzira yo kwegura kuko nta tegeko ribimuhatira.

Ijambo yatangarije kuri Televiziyo, Netanyahu yavuze ko ‘Abayobozi babimushinja batagamije kugaragaza ukuri ahubwo bagamije kumusebya’, asaba ko bikorwaho iperereza ryimbitse.

Ibyaha Netanyahu ashinjwa biramutse bimuhamye ashobora gufungwa imyaka 10 ihanishwa uwahamwe n’icyaha cya ruswa n’itatu ihanishwa uwahamwe n’icya magendu no kwica amasezerano.

Ibyaha byose Netanyahu ashinjwa yabihakanye yivuye inyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza