Islamic State yabujije abagore kwambara imyambaro ihisha mu maso

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2016 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’igihe umutwe wa Islamic State uhana wihanukiriye abagore batambara umwambaro uzwi nka Burka uhisha umubiri wabo wose kugeza mu maso, ubu noneho watanze itegeko ribabuza kuwambara kubera ibibazo by’umutekano.

Islamic State yabujije abagore kujya binjira mu nyubako ziherereye mu mujyi wa Mosul muri Iraq bambaye Burka nyuma y’uko bamwe mu bayobozi bawo bishwe n’abantu bipfutse mu maso.

Amakuru Iran Front Page ikesha umuntu w’ i Nineveh muri Iraq avuga ko aho abagore betemerewe kwinjira bambaye Burka ari ahakorerwa inzego z’umutekano gusa.

Mu tundi duce twose tugenzurwa na Islamic State, abagore bategetswe imyenda ihisha ibice by’umubiri byose kandi ifite ibara ry’umukara.

Mu kwezi gushize nibwo hafashwe amafoto y’abagore bo muri Syria batwika iyi myenda yijimye bategekwa kwambara, bakaba barishimiraga ko umujyi wa Manbij wabohowe.

Umwe mu bana b’abakobwa wari muri ibi birori yagaragaye akuramo uyu mwambaro yerekana mu maso he, igikorwa yari guhanirwa bikomeye iyo uyu mujyi uba ukiri mu maboko ya Islamic State.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza