Iran yavuze ko ibihano Amerika yafatiye abayobozi bayo byafunze inzira zose za dipolomasi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Kamena 2019 saa 08:49
Yasuwe :
0 0

Iran yatangaje ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye icyo gihugu byashyize iherezo ku bwumvikane bwose bwashobokaga bunyuze muri dipolomasi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo ubutegetsi bwa Donald Trump bwatangaje ko bugiye gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakomeye ba Iran barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mohammad Javad Zarif.

Ibyo bihano byiganjemo iby’ingendo no gukumira abo bayobozi kuba babona amafaranga aturutse muri Amerika n’ahandi ifite ububasha ndetse no kwitambika inkunga n’ubufasha bwose.

Ibi bibaye nyuma y’uko Iran mu cyumweru gishize yarashe indege nto (drone) y’igisirikare cya Amerika iyishinja kuvogera ikirere cyayo.

Byarakaje Amerika kugeza ubwo Perezda Donald Trump afashe umwanzuro wo kugaba ibitero kuri icyo gihugu ariko aza kwisubiraho.

Nubwo ibitero bya gisirikare Amerika yabisubitse, yagabye ibitero by’ikoranabuhanga kuri porogaramu za Iran zishinzwe ubutasi n’ibisasu bya misile.

Kuri uyu wa Kabiri Iran yatangaje ko ibihano Amerika yafatiye abayobozi bakuru bayo byafunze inzira zose z’ibiganiro.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Mousavi yagize ati “Gushyiriraho ibihano umuyobozi w’ikirenga wa Iran n’umuyobozi mukuru w’ububanyi n’amahanga bwa Iran, ni uburyo bwa burundu bwo gufunga inzira zose z’ububanyi n’amahanga.”

Mousavi yavuze ko “Ubutegetsi bwa Trump bwataye umutwe buri gusenya uburyo bwari bwarashyizwheo bwo kubungabunga amahoro n’umutekano ku isi.”

Al Jazeera yatangaje ko ibihano byashyiriweho umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei nta ngaruka nini bizamugiraho.

Ibyo babishingira ko n’ubusanzwe Ayatollah adakunze kuva mu gihugu cye dore ko hashize imyaka 30 atarakivamo. Aheruka kuva mu gihugu muri Mata 1989 ubwo yagiriraga uruzinduko mu Bushinwa.

Umwuka mubi watangiye gukara hagati y’ibihugu byombi mu minsi ishize ubwo ubwato butwaye ibikomoka kuri peteroli bw’abanyamerika bwagabawaho ibitero, icyo gihugu kikabishinja Iran.

Iran yahakanye ibyo birego ivuga ko nta shingiro bifite.Ibintu byakomeye mu cyumweru gishize ubwo indege nto y’abanyamerika yahanurwaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza