Iran yatangaje ko izasenya Israel mu minota 30 Amerika niyigabaho ibitero

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Nyakanga 2019 saa 09:12
Yasuwe :
0 0

Umwe mu badepite bakuru muri Iran yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika niziramuka zibagabyeho ibitero bazihimurira kuri Israel bakayigira umuyonga mu minota 30.

Byatangajwe kuri uyu wa Mbere na Mehr, Ibiro ntaramakuru byagamiye kuri Leta ya Iran.

Aya nmagambo aje nyuma y’iminsi ibihugu byombi birebana ay’ingwe, ndetse mu kwezi gushize Perezida wa Amerika, Donald Trump yari yatanze itregeko ryo kugaba ibitero kuri Iran aza kwisubiraho ku munota wa nyuma.

Umwanzuro wa Trump watewe n’indege nto ya Amerika igisirikare cya Iran cyarashe kioyishinja kuvogera ubutaka bwa Iran.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zinashinja Iran kuba inyuma y’ibitero byagabwe ku bwato bwayo.

Mojtaba Zolnour, umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Amerika iramutse ibagabyeho ibitero, mu minota 30 baba basenye Israel.

Yagize ati “Amerika iramutse itugabyeho ibitero, igice cy’isaha kirahagije ngo yibagirane.”

Nubwo ibitero bya gisirikare Amerika yabisubitse, yagabye ibitero by’ikoranabuhanga kuri porogaramu za Iran zishinzwe ubutasi n’ibisasu bya misile.

Ubutegetsi bwa Donald Trump buherutse gutangaza ko bugiye gufatira ibihano bamwe mu bayobozi bakomeye ba Iran barimo n’Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei.

Mojtaba Zolnour, umuyobozi wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe umutekano n’ububanyi n’amahanga yatangaje ko Amerika iramutse ibagabyeho ibitero, mu minota 30 baba basenye Israel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza