00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iran: Babyukiye mu matora yo gushaka usimbura Perezida Rouhani

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 18 Kamena 2021 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Abaturage basaga miliyoni 60 muri Iran kuri uyu wa Gatanu bazindukiye mu matora yo gushaka usimbura Perezida Hassan Rouhani.

Ni amatora afite byinshi asobanuye nyuma y’imyaka itanu yo gushwana kwa Iran n’ibindi bihugu bipfa igeragezwa n’icurwa ry’intwaro kirimbuzi ndetse n’ubukene buturutse ku bihano mpuzamahanga icyo gihugu cyagiye gifatirwa.

Ebrahim Raisi wari ukuriye ubutabera niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutorwa nyuma y’uko akanama gashinzwe kwemeza abakandida kaburijemo kandidatire z’abandi benshi barimo n’abahabwaga amahirwe menshi yo gutorwa.

Amatora yatangiye saa moya z’igitondo muri icyo gihugu, bikaba byitezwe ko ibiro by’itora bifunga saa moya n’igice z’umugoroba icyakora hakaba hashobora kongerwaho amasaha abiri bibaye ngombwa. Ibyavuye muro ayo matora by’ibanze bizatangazwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Aljazeera yatangaje ko biteganyije ko amatora atari bwitabirwe cyane kubera ko benshi mu bakandida batangaga icyizere babujijwe kwiyamamaza.

Byitezwe ko Raisi naramuka atowe azazana amatwara atandukanye n’ayaranze Guverinoma ya Rouhani yo gushwana n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabashyize mu bibazo by’ubukungu bikomeye.

Raisi aramutse atowe yaba abaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu ugiye ku butegetsi yarashyiriweho ibihano na Leta ya Amerika imushinja uruhare mu iyicwa ry’abatavuga rumwe na Leta mu 1988.

Abaturage bazindukiye mu matora yitezwemo gushaka usimbura Rouhani
Ebrahim Raisi niwe uhabwa amahirwe yo gutorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .