Kwamamaza

Irak:Abayoboke ba Islamic State 36 bishwe bamanitswe

Yanditswe kuya 22-08-2016 saa 14:53' na Ntakirutimana Deus


Leta ya Irak yishe imanitse abayoboke ba Islamic State 36 bakatiwe igihano cy’urupfu bahamijwe ibyaha byo kwica ingabo z’icyo gihugu zisaga 1700 zari hafi mu Mujyi wa Tikrit muri Kamena 2014.

Izo ngabo zari zigizwe n’urubyiruko rw’aba-shia rwari mu kigo cy’ingabo cya Speicher, zishwe n’abo bayoboke ba Islamic State, nkuko amafoto na filimi byasohotse byabyerekanye, ko babanje kubatoza umurongo, ubundi bakabarasaho urufaya rw’amasasu.

Nk’uko BBC yabitangaje,abo basirikare babanje kubabeshya ko bagiye kubashyikiriza imiryango yabo, ariko nyuma barabica. Imirambo ya bamwe yajugunywe mu ruzi rwa Tigris, abandi barundwa hamwe baratwikwa, abandi batabikwa mu butayu, biza kuvumburwa ubwo ingabo za leta yafataga Umujyi wa Tikrit.

Abarwanyi 36 barangirije igihano cyabo muri gereza ya Nasiriyah ku Cyumweru tariki ya 21 Kanama 2016, nkuko umuvugizi wa guverinoma mu ntara ya Dhiqar yabitangarije AFP. Icyo gikorwa ndetse ngo cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera muri icyo gihugu Haidar al-Zamili.

Bose bari Abanya-Irak bakatiwe muri Gashyantare uyu mwaka. Bamwe muri bo bahakanye ibyo byaha bashinjwaga, kuko ngo igihe ubwo bwicanyi bwakorwaga batari hafi y’umujyi wa Tikrit, mu gihe abandi bavuga ko bangiwe ko bashaka ababunganira, hari n’abavuga ko bemeye ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Mu kwezi gushize Minisitiri w’Intebe wa Irak, Haider al-Abadi aherutse gutangaza ko bagiye kwihutisha ibijyanye no kurangiza igihano ku bahamijwe ibyaha by’iterabwoba ,ubwo imodoka y’umwiyahuzi yarimo ibisasu yicaga abantu basaga v mu mujyi wa Baghdad.

Bamwe mu basirikare bivugwa ko Islamic State yivuganye(amafoto yafashwe mbere y'uko bicwa)

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved