Iperereza ryagaragaje ko u Burusiya bwaroze Skripal wahoze ari intasi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mata 2018 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Umuryango Mpuzamahanga urwanya ikorwa n’ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara (OPCW), washimangiye ibyatangajwe n’u Bwongereza ko u Burusiya bwaroze abantu batatu barimo uwahoze ari intasi n’umukobwa we.

Umurusiya Sergei Skripal w’imyaka 66, umukobwa we Yulia Skripal w’imyaka 33 na Sgt Nick Bailey, batezwe uburozi bw’ubumara ku wa 4 Werurwe 2018 i Salisbury. Iperereza ry’u Bwongereza ryemeje ko ubwo burozi bufite inkomoko mu Burusiya.

Umuryango OPCW ntusobanura ko bahawe uburozi buzwi nka Novichok, ariko wemeza ko ‘ubusesenguzi wakoze bwerekana ko ibyagaragajwe n’u Bwongereza ku bijyanye n’ubwoko bw’uburozi bwahawe bariya bantu ari byo.”

Nkuko BBC yabyanditse, u Burusiya bwahakanye kuba bwararoze bariya bantu. Ni mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson, yatangaje ko nta gushidikanya ku byakoreshejwe kandi nta bindi bisobanuro bikenewe ngo hamenyekane uwabikoze kuko ari u Burusiya bufite ubushobozi, impamvu n’ibimenyetso.

Itsinda rya OPCW ryasuye u Bwongereza ku wa 19 Werurwe nyuma y’ibyumweru bibiri abarozwe bagejejwe mu bitaro. Ku wa Mbere nibwo Skripal yavuye mu bitaro ariko umukobwa we yatangaje ko akirembye.

U Bwongereza busobanura ko bwitabaje uyu muryango ngo usuzume amaraso y’abarwayi ugendeye ku bipimo mpuzamahanga bikoreshwa ku ntwaro z’ubumara. Uyu muryango ntiwashyize ku karubanda ibigize ubwo burozi.

Mu kwezi gushize nibwo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko iki gihugu cyirukanye abadipolomate 23 b’u Burusiya nyuma y’aho bwanze gutanga ibisobanuro ku irogwa ry’aba bantu.

Umurusiya Sergei Skripal w’imyaka 66 yari intasi y'igihugu cye ariko aza kurogwa ku mpamvu zitaramenyekana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza