Ipawundi ry’Abongereza rikomeje kuzamura agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Mata 2018 saa 01:48
Yasuwe :
0 0

Ifaranga rikoreshwa cyane mu bihugu bigize Ubwami bw’u Bwongereza rizwi nk’ipawundi (Pound), rikomeje kugira agaciro kanini ugereranyije n’idorali rya Amerika kuko kugeza ubu rimwe rivunja idorali 1.43.

Ibi bisobanuye ko mu bihugu icumi bikize (G10), u Bwongereza ari bwo bufite ifaranga rihagaze neza uyu mwaka. Iki cyumweru cyatangiye ipawundi rivunja idorali 1.43 mu gihe risumba iyero ho 0.2%, aho ipawundi rimwe rivunja iyero 1.1576 nkuko Bloomberg ibyerekana.

Nyuma y’uko u Bwongereza butoye umwanzuro wo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi muri Kamena 2016, ipawundi ryataye agaciro ku rwego ruri hejuru cyane kurusha uko byigeze kubaho nyuma ya 1985, aho muri Mutarama umwaka ushize ryavunjaga idorali 1.2.

Jane Foley, ushinzwe Imikoreshereze y’Ifaranga muri Rabobank, yavuze ko kongera kugira agaciro kw’ipawundi byahereye ubwo muri Nzeri umwaka ushize Banki y’u Bwongereza yiteguraga kongera inyungu ku nguzanyo.

Mu Ugushyingo umwaka ushize inyungu ku nguzanyo yariyongereye iva kuri 0.25% igera kuri 0.5%, bikaba ari ubwa mbere mu myaka 10 ishize.

Igipimo cy’ubushomeri ni kimwe mu byongeye guhesha agaciro ubukungu bw’u Bwongereza kuko cyageze kuri 4.3%, kikaba ari cyo gito kibayeho mu myaka 50 ishize.

Ikindi cyitezweho kuzamura agaciro k’ipawundi nkuko BBC ibitangaza, ni imigendekere myiza y’ibiganiro kuri Brexit, aho byibanda ku bucuruzi. Byitezwe ko nibitagenda neza bizongera gutuma rigwa.

Ku rundi ruhande ariko bamwe mu basesengura ubukungu bemeza ko ipawundi ridafite agaciro kanini ugereranyije n’idolari. Babigereranya no gufata metero ukayigereranya na kilometero kuko ariya mafaranga adahuje ugukenerwa ku isoko, uko aboneka, gufatira runini ubukungu ndetse no kudahungabana.

Bavuga ko idolari rikenerwa cyane ku Isi ndetse rikubye inshuro 20 ipawundi ku bijyanye n’ubwiganze ku isoko.

Ipawundi ry’Abongereza rikomeje kuzamura agaciro ugereranyije n’idolari rya Amerika. Ipawundi riri kuvunja idorali 1.43

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza