Inzego z’ubutabera zateraniye guhuza amaboko ngo u Rwanda ruzese imihigo ya SDGs

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 14 Nzeri 2016 saa 01:20
Yasuwe :
0 0

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranyijwe n’Umuryango w’Abibumbye ngo biwufashe kugena no gusesengura ibipimo by’imiyoborere bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu cyerekezo 2030 nk’uko zemejwe muri Nzeri umwaka ushize.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Ubutabera yateranyije inzego zose bireba, mu nama yari igamije kurebera hamwe uburyo bwo gushyira kuri gahunda ibikorwa no kureba ibipimo bigezweho, kugira ngo hamenyekane icyerekezo ndetse n’icyakorwa kugira ngo u Rwanda rwese imihigo mu ntego z’iterambere rirambye ( SDGs).

Iyo nama yari ihuje abahagarariye inzego z’ubutabera, imiryango itari iya Leta, abaturutse mu bigo by’abafatanyabikorwa hamwe n’abaterankunga ba Minisiteri y’Ubutabera.

Mukaneza Xaverine, umwe mu batekinisiye ba Minijust yatangaje ko ibisuzumirwa mu nama nk’iyo ari ibya tekiniki, ngo hategurwe raporo ishyikirizwa abayobozi ku rwego rwisumbuye, ari na bo bashyiraho politiki zifasha mu gushyira mu bikorwa no kugerwaho kw’izo ntego.

Ati “Biragoye ko twavuga ngo intumbero ni iyi, kuko ibyo dusuzumira aha ni ibya tekiniki kandi turateganya kubigeza ku bayobozi bacu ari na bo bafite imirongo ngenderwaho.”

Intego ya 16 muri SDGs ivuga ku kwimakaza amahoro no guteza imbere umuryango bigizwemo uruhare na buri wese, kugeza ubutabera kuri bose mu ntumbero yo kugera ku Iterambere rirambye.

Bimwe mu bipimo bibumbiye mu ntego ya 16 muri 17 zemejwe muri SDGs, harimo kugabanya mu buryo bufatika ihohoterwa iryo ari ryo ryose ndetse n’impfu zirikomokaho; aha hakazajya harebwa umubare w’ibyaha nk’ibyo byakozwe nkana, bikabarwa ku bantu 100.000 (igipimo bihaye bazajya bakoreraho ubushakashatsi), imyaka ndetse n’igitsina by’ababikoze ndetse n’ababikorewe.

Harimo kandi kurandura burundu icuruzwa, iyicarubozo n’irindi hohoterwa rikorerwa abana, Guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko haba mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, no guharanira ubutabera bunoze kuri bose.

Mu bindi bipimo bizasuzumwa muri SDGs, harimo kurwanya ruswa, akarengane ndetse n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta; guca ivangura rikorerwa abagore n’abakobwa aho ari ho hose.

Hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyangwa indi miryango mpuzamahanga, bimwe muri ibyo bipimo byabonewe amakuru, ariko hari n’ibisigaye bitarabonerwa amakuru, ibyo bikaba bimwe mu byari byakoranyije aba batekinisiye, ngo babiganireho barebe uburyo na byo byazashyirwa mu bikorwa.

Ibihugu by’u Rwanda, Indonesia, u Bwongereza, Tunisia na Albania ni byo byageragerejwemo ibipimo by’imiyoborere kugira ngo bizagenderweho mu gupima intego ya 16 ya SDGs, ivuga ku miyoborere myiza, ubutabera n’amahoro.

Umwaka ushize ni bwo hasojwe intego z’ikinyagihumbi (MDGs), u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu byitwaye neza mu kubahiriza ibipimo by’izo ntego zageraga ku munani.

Abakora mu butabera bararebera hamwe icyakorwa ngo u Rwanda rugere ku ntego za SDGs

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza