00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzego z’iperereza za Amerika ntizumvikana ku nkomoko ya Covid-19, Aba-Taliban mu myiteguro yo gushyiraho Guverinoma ihuriweho: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 Kanama 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziri kumvikana ku nkomoko y’icyorezo cya Covid-19, aho bamwe mu bakozi b’izi nzego bashyigikiye uruhande rwemeza ko iyi virus yateye iki cyorezo yaturutse ku nyamaswa, mu gihe urundi ruhande rwemeza ko yakorewe muri laboratwari.

Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, bwari bwagaragaje ko bigoye cyane kuba icyorezo cya Covid-19 cyaratangiriye muri laboratwari, ariko ibintu byaje guhinduka nyuma ubwo hatangiraga gukwirakwira amakuru avuga ko bamwe mu barwayi ba mbere b’iki cyorezo bari abakozi ba laboratwari yo mu Mujyi wa Wuhan.

Uyu mujyi ni wo watangiriyemo iki cyorezo, kandi iyo labotarwari ikaba izwiho gukora ubushakashatsi bwibanda ku myitwarire ya Coronavirus, ari na yo yateye Covid-19.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yasabye inzego z’iperereza z’igihugu cye gukusanya amakuru zigatangaza inkomoko y’iki cyorezo, nyuma y’uko umwanzuro wa OMS wari ukomeje kwibazwaho na benshi.

Kuri ubu rero izi nzego zombi ntiziri kumvikana ku nkomoko y’iki cyorezo, aho bamwe bavuga ko cyaturutse muri laboratwari mu gihe abandi bemeza ko cyaturutse ku nyamaswa, dore ko mu byorezo bitanu biheruka guca ibintu mu bice bitandukanye by’Isi, byaturutse ku nyamaswa.

Perezida Biden yavuze ko ‘u Bushinwa bwakomeje kwinangira mu gukorana n’inzego za Amerika muri ubu bushakashatsi’ mu gihe bwari n’ubundi buherutse gutsembera OMS yari yifuje gusubizayo abashakashatsi bagamije kuzasuzuma by’umwihariko niba nta sano iri hagati y’iki cyorezo na laboratwari y’i Wuhan.

Hagati aho OMS yavuze ko igihe kiri kugenda ku buryo ibimenyetso biri gushira, itanga umuburo ko mu gihe nta gikozwe, inkomoko y’iki cyorezo ishobora kuzayoberana burundu bitewe n’uko ibimenyetso biri gusibangana.

Abashakashatsi b'inzego z'ubutasi muri Amerika ntiziri kumvikana ku nkomoko y'icyorezo cya Covid-19

===============================================

Ibihe bya Guma mu Rugo byongerewe muri Nouvelle Zelande ifite abarwayi 347 ba Covid-19

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zelande, Jacinda Ardern, yatangaje ko ibihe bya Guma mu Rugo bikomeza kugumaho muri icyo gihugu, nyuma y’uko hagaragaye ubwandu bushya bugera ku bantu 70 ku munsi umwe.

Ardern yavuze ko impamvu yo kongera igihe cya Guma mu Rugo, ari uko ubwandu bwagaragaye ari ubwa Delta busanzwe buzwiho kugira ubukana bwo kwandura vuba, anavuga ko izi ngamba igihugu cye kimazemo iminsi zatangiye gutanga umusaruro.

Hagati aho, bamwe mu baturage ba Nouvelle Zelande banenze iki cyemezo bavuga ko ubwandu buri muri icyo gihugu ari bucye cyane ku buryo bidakwiriye ko gishyiraho ingamba za Guma mu Rugo zibangamira ubukungu cyane, kandi bigaragara ko ubwandu buhari budateje impungenge ugereranyije n’uko bimeze ahandi.

Iki gihugu cyaherukaga ubwandu bwa Covid-19 muri Gashyantare uyu mwaka, ariko mu cyumweru gishize haje kugaragara umuntu wa mbere urwaye Covid-19, bituma igihugu cyinjira muri Guma mu Rugo bitewe n’ubwandu bw’umuntu umwe.

Kugeza ubu iki gihugu kimaze kugira ubwandu bungana na 2800 kuva iki cyorezo cyatangira, mu gihe 26 ari bo bamaze kwitaba Imana bazize iki cyorezo.

Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zelande, Jacinda Ardern, yatangaje ko ibihe bya Guma mu Rugo bikomeza kugumaho

================================================

Aba-Taliban bakomeje imyiteguro yo gushyiraho Guverinoma ishobora kuzatwara amezi menshi

Nyuma yo kwigarurira Afghanistan, Aba-Taliban bakomeje imyiteguro ikomeye yo gushyiraho Guverinoma , aho bivugwa ko ari Guverinoma izaba irimo abantu bo mu moko yose, abahoze bakora muri Guverinoma yatsinzwe ndetse n’abandi batandukanye.

Amakuru avuga ko Aba-Taliban bifuza guhindura ibintu bitandukanye mu gihugu, birimo gushyiraho inzego z’inkiko ziri hasi mu baturage, zizifashishwa cyane mu kurwanya ibyaha bya ruswa.

Aba-Taliban kandi barifuza gushyiraho umusoro umwe kuva aho ibicuruzwa byinjirizwa kugera ku masoko. Ni mu gihe kandi batangaje ko abagore bazakomeza gukora mu nzego ziganjemo ubuvuzi n’uburezi.

Kuri ubu hariho Urwego ruri gushyiraho abayobozi, aho Minisiteri zirimo iz’Umutekano, Ingabo, Ububanyi n’Amahanga, Ubukungu z’izindi zitandukanye, ziri mu zizashyirirwaho ubuyobozi mu minsi ya vuba.

Aba-Taliban batangaje ko bari kwiga uburyo bafungura za bariyeri ziri mu bice bitandukanye biri mu Mujyi wa Kabul, mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeze ubuzima bwabo.

Aba-Taliban bari kwitegura gushyiraho Guverinoma bavuga ko izaba ihuriweho

================================================

Imyigaragambyo y’abamagana ihindagurika ry’ibihe ikomeje gufata indi ntera mu Bwongereza

Abatuye Umujyi wa Londres bakomeje imyigaragambyo karundura bamagana ibigo bikomeye mu Bwongereza, bashinja kuba inyuma y’iyangirika ry’ikirere gikomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ibintu bizarushaho kugenda nabi mu minsi iri imbere.

Iyi myigaragambyo yibasiye ibigo by’imari na za banki mu Bwongereza, aho biri gushinjwa gukorana n’inganda ndetse n’ibigo by’ubucuruzi bifite imishinga igira uruhare runini mu kwangiza ikirere.

Iyi myigaragambyo ikajije umurego nyuma y’ako imvura idasanzwe iciye ibintu mu minsi ishize mu Bwongereza, aho yateje imyuzure idasanzwe mu mijyi itandukanye, bikaza kwemezwa ko iyo mvura ari ikindi kimenyetso cyerekana ukwangirika gukabije kw’ikirere.

Abaturage bari gusaba Leta gutangira guhatira ibigo by’ubucuruzi bigira uruhare mu kwangiza ikirere guhindura umuvuno, kuko bitabaye ibyo iki gihugu gishobora kutagera ku ntego yo kugabanya umwuka uhumanye cyohereza mu kirere, dore ko cyihaye intego yo kuwugeza kuri 0% mu 2050.

Abaturage bo mu Bwongereza bakomeje imyigaragambyo yamagana ibigo bigira uruhare mu kohereza mu kirere umwuka uhumanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .