00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyandiko z’iperereza ku gitero al-Qaeda yagabye kuri Amerika mu 2001 zigiye gushyirwa hanze

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 4 Nzeri 2021 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yategetse inzego z’ubutabera mu gihugu cye ko mu gihe cy’amezi atandatu, inyandiko zifitanye isano n’iperereza ku gitero cyo ku wa 11 Nzeri 2001 zishyirwa ku mugaragaro.

Harabura iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikazirikana imyaka 20 ishize umutwe w’iterabwoba wa al-Qaeda ugabye igitero mu gihugu cyaguyemo abantu 2.977.

Abakiburiyemo ababo bakunze gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko zahishe inyandiko zijyanye n’iperereza kuri cyo, aho bamwe bavuga ko Guverinoma ya Arabie Saoudite yashyigikiye al-Qaeda kugira ngo kigabwe.

Mu kwezi gushize, abantu bagera ku 1700 banditse ibaruwa basaba Biden kutazitabira icyumweru cyo kwibuka abaguye muri iki gitero mu gihe cyose yaba atarashyira izi nyandiko ku mugaragaro.

Biden ubwo yiyamamazaga yasezeranyije abanyamerika ko inyandiko zijyanye nacyo zizashyirwa ku mugaragaro buri wese akazibona.

Yaraye asinye iteka ritegeka inzego z’ubutabera za Amerika gutangira iki gikorwa ndetse ritegeka Intumwa Nkuru ya Leta by’umwihariko ko mu gihe cy’amezi atandatu, zaba zashyizwe ku mugaragaro.

Inyandiko ziva imuzi ibyavuye mu iperereza kuri iki gitero, zigiye gushyirwa ahagaragara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .