Mu gihe icyorezo cyarimo guca ibintu hirya no hino ku Isi, ibihugu bikize byagiranye amasezerano n’inganda zabyo yo kubagurira inkingo za mbere zizemezwa ko zishobora gukingira Coronavirus, gusa ibyo bihugu na byo byemera kwishyura amafaranga azakoreshwa n’izo nganda mu bihe by’ubushakashatsi, mu cyo umuntu yagereranya nko gutanga ‘avance’ mu bucuruzi busanzwe bumenyerewe.
N’ubwo bimeze gutya ariko, ubwinshi bw’inkingo zikenewe bwamaze kuganza inganda zirimo AstraZenica, aho uru ruganda ruherutse gutenguha Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), rukababwira ko mu nkingo miliyoni 80 rwakabaye rwarabahaye kugera muri Werurwe uyu mwaka, rubona ruzaba rwamaze gukora inkingo miliyoni 31 gusa, igabanuka rya 60% yose.
Nyuma y’ibi, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), ari na wo wagiranye ibiganiro na AstraZenica aho kuba buri gihugu ukwacyo, uri ku gitutu gikomeye cyo gutanga inkingo mu buryo bwihuse, wagiranye inama n’ubuyobozi bwa AstraZenica hagamijwe kurebera hamwe impamvu y’iryo tinda.
Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri EU, Stella Kyriakides, yatangaje ko mu nama bagiranye na AstraZenica, batanyuzwe n’impamvu yatanze, ariko atangaza ko bafite ingamba “zo kuzakomeza kurinda ubuzima bw’abaturage b’Umugabane w’u Burayi”.
Zimwe muri izo ngamba harimo ko “mu bihe biri imbere, inganda zose zikorera inkingo za Coronavirus mu bihugu bigize EU zizajya zitangaza mbere y’igihe ko zishaka gutanga inkingo mu bindi bihugu bitari muri uwo Muryango”.
Ababikurikiranira hafi bemeza ko iki cyemezo gishobora kuzakoma mu nkokora inganda z’i Burayi zashakaga kugurisha inkingo mu bindi bihugu, bityo ibihugu bidafite izo nganda, birimo ibikiri mu nzira y’amajyambere nk’ibyo muri Afurika n’ahandi ku Isi bikazabura uko bigura inkingo zishobora kubifasha guhangana na Coronavirus.
Kugeza ubu, Ikigo cy’u Burayi kigenzura imiti, EMA, ntikiremeza ubwizerwe bw’urukingo rwakozwe na AstraZenica ku buryo rwatangira gutangwa kuri uwo mugabane gusa byitezwe ko icyo cyemezo kizafatwa vuba aha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!