Intambara y’amagambo mu Bufaransa: Sarkozy yise Juppé umuntu udatekereza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 4 Ukwakira 2016 saa 05:34
46 31

Kuva aho kandidatire z’abahatanira kuyobora u Bufaransa mu matora ateganyijwe umwaka utaha, ku ruhande rw’aba-republicains Alain Juppé na Nicolas Sarkozy bakomeje guhangana mu buryo bukomeye.

Ku itariki ya 21 Nzeri 2016, nibwo kandidatire z’abahatanye mu cyiciro cya mbere cy’amatora ya perezida mu Bufaransa zatangajwe.

Ku ruhande rw’ishyaka ry’aba-republicain, abahataniye kurihagararira bazwi ndetse banahabwa icyizere ni Sarkozy wigeze kuba perezida w’iki gihugu ndetse na Juppé wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubu ni meya wa Bordeaux.

Babinyujije mu bitangazamakuru bitandukanye, aba bagabo bombi bakomeje guhangana kugeza ubwo mu mpera z’icyumweru gishize Sarkozy yavuze ko ibitekerezo bya Juppé bidafashije.

Ati”Gake ibumoso, gake iburyo, gake hagati. Umunyu muke cyane, puwavuro nke cyane. Nta mpumuro, nta bara nta n’uburyohe.”

Aha Sarkozy yashakaga kugaragaza uburyo ibitekerezo bya Juppé bivangavanga politiki z’impande zose.

Juppé nawe ariko ntiyaruciye ngo arumire kuko mu kiganiro na Journal du Dimanche, uyu mugabo utarahwemye kugaragaza ko Sarkozy ntacyo ashoboye yabaye nk’utebya avuga ko yatekerezaga ko kandidatire ye izakirwa neza n’abantu benshi.

Uretse gushinja Sarkozy kwiyumva nk’umuntu uri hejuru y’abandi, muri film mpamo yaciye kuri France 3 ku wa Mbere, Juppé yanibasiye abandi bakandida bahanganye barimo Bruno Le Maire yashinje kutagira ubunararibonye na François Fillon avuga ko agorwa no gufata icyemezo.

Icyegeranyo cyashyizwe hanze ku itariki ya 27 Nzeri 2016, cyagaragaje ko 39% bagaragaje ko bazatora Juppé na ho abandi 33% bagaragaza ko bashyigikiye Sarkozy.

Nicolas Sarkozy (ibumoso) na Alain Juppé bavugwah guterana amagambo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE