00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inkongi y’umuriro ikomeje guca ibintu mu Bugiriki

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Kanama 2021 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Inkongi y’umuriro udasanzwe ikomeje kwibasira u Bugiriki mu gihe cy’iminsi irenga 10, aho imaze kugera mu mijyi 10 ndetse hari ibyago byinshi ko ishobora kugera mu Murwa Mukuru wa Athens, aho yakwangiza ibikorwaremezo ku buryo ubukungu bw’igihugu bushobora kuhatikirira.

Izi nkongi z’umuriro zatewe n’ubushyuhe budasanzwe bumaze iminsi mu Bugiriki, aho bwaherukaga mu myaka irenga 30 ishize.

Abantu barenga ibihumbi bitanu bamaze guhungishwa, basiga inzu n’ibindi bikorwa byabo, mu gihe abakozi 1000 bari kugerageza kuzimya uwo muriro.

Uretse u Bugiriki, inkongi zidasanzwe z’umuriro zimaze iminsi zibasiye cyane Turikiya, ndetse hari ubwoba ko zishobora kugera mu bihugu birimo u Butaliyani n’u Busuwisi.

Inkongi z'umuriro zikomeje kototera ibice bituwemo n'abaturage mu Bugiriki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .