00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege za Boeing zongeye kugaragaza inenge

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 13 Nyakanga 2021 saa 09:41
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanyamerika ikora indege, Boeing, yavuze ko zimwe mu ndege zayo zo mu bwoko bwa “787 Dreamliner” zifite ikibazo, aho igice abantu bicaramo n’imizigo igashyirwa (wakwita nk’igihimba) kitahujwe neza.

CNN yatangaje ko hakiri n’urujijo rw’uburyo hazajya hagenzurwa niba ibipimo bihura neza koko cyane ko aho ibice by’indege bihurizwa haba hagomba gusigara nta kanya na gato kagaragaramo.

Boeing yasobanuye ko iri gukorana n’Urwego rushinzwe Indege za Gisivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FAA) kuri icyo kibazo ndetse hamaze kuboneka n’uburyo kizakemurwamo.

Iyo sosiyete yavuze ko indege zizasuzumwa ibyo bibazo bikanakosorwa ari izikiri mu bubiko, kandi ko izamaze kugurishwa ziri mu kazi atari ngombwa ko zihagarikwa.

FAA yemeje ko icyo kibazo yakimenyeshejwe kandi “ntigiteje impagarara z’ako kanya” ku buryo byatuma ingendo z’izo ndege zihagarara.

Yagize iti “Dushingiye ku makuru, FAA izagaragaza niba impinduka nk’izo [zo kugenzura niba ibice byazo bihura neza] zishobora gukorwa no ku ndege za 787 [Dreamliner] zisanzwe mu kazi.”

Boeing yijeje ko igiye gukemura ibyo bibazo mu byumweru bike, kandi ko igiye kujya ikorera igenzura indege zayo mbere yo kuzigurisha.

Yagize iti “Tuzakomeza gufata igihe cy’ingenzi cyo kugenzura ko indege za Boeing zujuje ubuziranenge mbere yo kuzigurisha.”

Indege 100 za 787 Dreamliner ni zo Boeing ifite mu bubiko. Muri Mata yari yatangaje ko iteganya kuzagurisha inyinshi muri zo mu 2021, ariko iyo ntego ngo ntikigezweho kubera ibyo bibazo zagize.

Iyi nenge ije ikurikira ihagarikwa ry’indege umunani z’ubwo bwoko ryabayeho muri Kanama 2020, ubwo Boeing yavugaga ko mu ikorwa ryazo habayeho ikibazo nk’icyo.

Ni nyuma kandi y’uko mu Ugushyingo umwaka ushize izindi ndege zayo zo mu bwoko bwa 737 Max zongeye kwemererwa gukora nyuma y’amezi 20 zihagaritswe kubera impanuka zateje mu 2019 zigahitana ubuzima bw’abagera kuri 346.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .