Kwamamaza

Indege yahiye ikigera ku kibuga cy’indege i Dubai

Yanditswe kuya 3-08-2016 saa 13:56' na Cyprien Niyomwungeri


Indege yo mu bwoko bwa Boeing 777 ya sosiyete Emirates, yari itwaye abagenzi 282 n’abakozi bo mu ndege 18, ibavanye mu Buhinde, yafashwe n’inkongi y’umuriro ikimara kugwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Dubai.

Iyo ndege nimero EK521 yari imaze imyaka 13 ikora, yahagurutse ku kibuga cya Trivandrum mu Buhinde saa 10:19, byari biteganyijwe ko igera ku kibuga cya Dubai 12:50.

Nkuko BBC ibitangaza, abagenzi bose bavanywemo amahoro nta wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Kugeza ubu ntiharamenyekana mu buryo budasubirwaho icyateye iyo mpanuka, kuko indege yageze ku kibuga ikaba aribwo ishya ihereye inyuma ari nako icumba umwotsi mwinshi.

Ingendo z’indege ku kibuga cy’indege cya Dubai zabaye zihagaritswe kugeza saa kumi n’imwe naho indege zagombaga kuhagwa ziri kwerekeza ku kindi kibuga cy’indege nk’uko itangazo rya guverinoma ribivuga.

Ikibuga cya Dubai ni kimwe mu byakira abantu benshi barenga miliyoni 66 ku mwaka.

Abenshi mu bari bayirimo ni Abahinde, Abongereza, abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’abandi.

Emirates ni sosiyete nini y’indege yo muri Aziya. Boeing 777 ni ubwoko bw’indege bwizewe cyane kuko ntizikunda gukora impanuka nyinshi ugereranyije n’izindi, niyo zibayeho zihitana bake.

Yafashwe n'inkongi ikigera ku kibuga cy'indege
Umwotsi n'umuriro byagaragaye igiye kugwa
Mu ndege hacucumukagamo umwotsi mwinshi
Mu ndege hacucumukagamo umwotsi mwinshi
Abari mu ndege batabawe ku buryo nta n'umwe wapfuye
Ubwo abatabazi bari bamaze kuzimya umuriro

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Monday 26 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved