00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indege Gaddafi yagendagamo yagaragaye bwa mbere mu kirere cyo mu Bufaransa

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 7 Gicurasi 2021 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka 10 y’urupfu rwa Muammar Muhammad Abu Minyar al-Gaddafi, umugabo wari umaze imyaka isaga 40 ayoboye Libya, indege ye yihariye, A340-200, yari yarangiritse hanyuma mu 2014 igashyirwa mu bubiko mu Majyepfo y’u Bufaransa, yongeye kugaragara mu kirere.

Iyo ndege nini ya moteri enye yagaragaye kuwa 03 Gicurasi ubwo yari iri mu igeragezwa ry’amasha abiri mu kirere cyo Majyepfo y’u Bufaransa nk’uko gafotozi Clément Alloing umenyerewe mu byo gufata amafoto y’indege ziri mu igeragezwa yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ati “Umunsi w’agatangaza i Perpignan, imwe mu ndege za nyuma ya Airbus A342 igarutse mu kirere nyuma y’imyaka irindwi iri mu bubiko. 5A-ONE iri mu kirere ikorerwa igeragezwa ryo kuguruka mu gihe cy’amasaha abiri.”

Ubwo inyeshyamba zari zimaze kwivugana Gaddafi, zafashe Ikibuga cy’Indege nyuma y’urugamba rwahabereye maze zinafatira indege ye yihariye, zirayangiza ziyogeraho uburimiro ariko imbere hayo byagaragaraga ko ikiri nzima.

Iyi ndege ubusanzwe yagaragaraga inyuma iriho ibendera rya Libya nk’indege zisanzwe za Sosiyete ya Afriqiah Airways, ariko hirya y’ibyo yari indege ifatwa nk’ingoro yogoga ikirere ya Gaddafi ubwe.

Iyi Airbus 340-200 yaje kujyanwa mu Majyepfo y’u Bufaransa, i Perpignan mu 2014 ari na ho iherutse kugaragara yogoga ikirere ubwo yari mu igeragezwa nyuma yo gusanwa hagamijwe ko yahinduka indege isanzwe yanakoreshwa na sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere aho gukomeza kuba umwihariko w’abanyacyubahiro bakomeye gusa.

Ibimeze bityo kandi byigeze gukorerwa indege A340 y’uwahoze ari Perezida wa Tunisia, Zine El Abidine Ben Ali, aho yahinduwe indege isanzwe maze ikagurishwa muri Sosiyete y’Indege ya Turkish Airlines.

Nyuma y’aho gafotozi Clément wiyeguriye ibyo gufotora indege ashyiriye hanze iby’iyi nkuru, Alexendere Maginel, ushinzwe imicungire y’Ikibuga cy’Indege cya Perpignan yemeje iby’aya amakuru avuga ko iyo ndege yahoze ari iya Gaddafi iri gusanwa bigizwemo uruhare na kompanyi ya Sabena Technics.

Si iyi ndege gusa imaze igihe aho ku Kibuga cy’Indege cya Perpignan kuko hari na Boeing 727 ebyiri za Guverinoma ya Benin n’iya Mauritania.

Muri Mutarama 2021, indege ya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, Airbus A340 na yo yajyanwe kuri icyo kibuga kugira ngo ikorweho nubwo biteganyijwe ko itazahatinda nk’izavuzwe mbere.

Muammar Gaddafi yari yaraguze iyi ndege A340 mu 2006 kuri miliyoni 120 z’amadolari ya Amerika.

Iyi ndege yongeye kuguruka, byitezwe ko ishobora kwifashishwa mu ngendo zisanzwe z'ubucuruzi
Iyi ndege yari imaze imyaka irindwi iri gusanwa
Ubwo Gaddafi yari amaze gupfa, yigabijwe n'inyeshyamba ziyikiniraho
Yari indege y'agaciro, ariko nyuma y'urupfu rwa nyirayo, yafashwe nk'aho ntacyo imaze
Yari ifite igitanda, ku buryo uyirimo yabaga aryamye nk'aho ari iwe mu rugo
Ameza yayo yari ameze nk'ayo muri hotel zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .