Inama hagati ya Trump na Kim Jong un ishobora gusubikwa

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko inama y’amateka izamuhuza na Kim Jong un uyobora Koreya y’Epfo ishobora kutaba mu kwezigutaha.

Ibi Trump yabitangaje ubwo yakiraga muri White Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, baganira ku birebana n’iyi nama ndetse n’aho imyiteguro yayo igeze.

Ikinyamakuru cyo muri Koreya y’Epfo cyitwa Yonhap cyatangaje ko mu biganiro bagiranye, Moon unaherutse guhura na Kim yabwiye Trump ibyo akwiye kwitega muri iyi nama iteganyijwe tariki ya 12 Kamena 2018.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byatangaje ko mu gutangira ibiganiro na Moon, Trump yavuze ko iyi nama ishobora kwimurirwa ikindi gihe mu gihe Koreya ya Ruguru yaba hari ibyo yasabwe kuzuza itarakora.

Ibinyamakuru bitandukanye byagiye bitangaza ko hari amahirwe menshi ko iyi nama ishobora gusubikwa, dore ko no mu cyumweru gishize Koreya ya Ruguru yatangaje ko Amerika nitsimbarara ku gusaba ko yifuza ko bahagarika burundu gucura intwaro z’ubumara bakabona aribo gusa bizagiraho ingaruka batazayitabira.

Iyi nama y’amateka biteganyijwe ko izabera muri Singapore, izaza ikurikirana n’iyahuje Kim na Moon muri Mata uyu mwaka.

Muri iki cyumweru Koreya ya Ruguru irateganya gusenya aho yakoreraga igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi nk’uburyo bwo kugaragaza ubushake mu kugarura amahoro.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza