00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyuzure yibasiye u Burayi yatangiye gucogora, ubwicanyi i Washington, Al Ahly yanditse amateka: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Nyakanga 2021 saa 02:10
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu duce two mu Budage n’u Bubiligi duheruka kwibasirwa n’imyuzure yatewe n’imvura batangiye gusukura aho yangije nyuma y’uko amazi yatangiye gukama.

BBC yanditse ko abantu 180 ari bo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’iyi myuzure ariko itsinda rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi rikomeje gushakisha ababuze, icyerekana ko imibare ishobora kuzamuka.

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru, imyuzure yakomeje kwibasira uduce dutandukanye two ku Mugabane w’u Burayi. Abantu bo mu mijyi ya Salzburg muri Autriche barokowe bakuwe mu ngo zabo aho amazi yari akiri menshi, n’imyuzure yiyongereye.

Mu Burengerazuba bw’u Budage, abayobozi bavuze ko ikidendezi cya Steinbachtal kigiteye inkeke ko gishobora guteza ibibazo nyuma y’uko abaturage bari bamaze kuhimurwa.

Abayobozi bo ku Mugabane w’u Burayi bavuze ko imyuzure yatewe n’imihindagurikire y’ibihe, yanagize ingaruka ku bihugu birimo u Busuwisi, Luxembourg n’u Buholandi.

Nibura habarurwa ko mu Budage abantu 156 barimo bane bazimya inkongi y’umuriro bahitanywe n’imyuzure.

Mu Bubiligi ho, igisirikare cyoherejwe mu ntara enye mu icumi kugira ngo zitange ubufasha bwo kurokora abantu no kubimura.

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yatangaje ko ku wa 20 Nyakanga 2021, ari umunsi w’icyunamo mu gihugu. Yavuze ko imyuzure yahitanye “abantu 27 aricyo cyiza gikomeye cyibasiriye igihugu” muri iyi myaka ya vuba.

Iyi myuzure yibasiriye ibice bitandukanye mu bihugu birimo n'u Bubiligi

=================================================

-  Martine Moise, umugore wa Perezida wishwe yasubiye muri Haiti

Martine Moise, umugore wa Perezida wa Haiti, Jovenel Moise uheruka kwicwa arashwe yasubiye mu gihugu cye nyuma y’iminsi yari amaze ari kuvurirwa mu Bitaro bya Miami.

Perezida Jovenel Moise yishwe arasiwe iwe mu rugo ku wa 7 Nyakanga 2021, mu gitero cyagabwe mu rugo rwe.

Kugaruka mu gihugu kwa Martine Moise ntikwigeze gutangazwa ndetse kwabaye nk’ugutungurana ubwo yageraga muri iki gihugu gituwe n’abasaga miliyoni 11.

Martine Moise yageze ku kibuga cy’indege cya Toussaint Louverture yambaye ikanzu y’umukara, ikoti ririnda amasasu n’agapfukamunwa k’umukara. Ukuboko kwe kw’iburyo kuriho sima. Yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’agateganyo, Claude Joseph n’abandi bayobozi.

Mu butumwa aheruka gutangaza anyujije kuri Twiiter, yavuze ko kuba umugabo we yaragiye atavuze ijambo rya nyuma ari agahinda katazashira.

Ubuyobozi bwa Haiti buvuga ko abagize uruhare mu rupfu rwa Perezida wa Haiti, Jovenel Moise, barimo abahoze ari abasirikare mu bihugu birimo Haiti, Abanyamerika n’Abanya-Colombia.

Biteganyijwe ko nyakwigendera azashyingurwa ku wa 23 Nyakanga 2021.

Martine Moise, umugore wa Perezida wa Haiti, Jovenel Moise wishwe arashwe yasubiye mu gihugu cye nyuma y’iminsi yari amaze ari kuvurirwa mu Bitaro bya Miami. Aha yakirwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Toussaint Louverture mu Mujyi wa Port-au-Prince ku wa 17 Nyakanga 2021

=================================================

-  Al Ahly yo mu Misiri yegukanye Champions League ya 10

Al Ahly yo mu Misiri yatsinze ikipe ya Kaizer Chiefs ibitego 3-0 yandika amateka yo kwegukana igikombe cya 10 muri CAF Champions League. Uyu mukino wabereye kuri Mohamed V Stadium mu Mujyi wa Casablanca muri Maroc.

Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya iyi kipe yegukanye iki gikombe itozwa n’Umunyafurika y’Epfo, Pitso Mosimane.

Uyu mutoza yinjiye mu mateka y’abamaze kwegukana ibikombe bitatu muri iri rushanwa rikomeye muri Afurika, icya mbere yagitwaye ari muri Mamelodi Sundowns mu 2016.

Al Ahly yegukanye CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya

=================================================

-  Umwana w’imyaka itandatu yiciwe i Washington

Umwana w’imyaka itandatu yishwe, abantu bakuru batanu barakomereka nyuma y’igitero cy’ubwiyahuzi cyabereye muri Leta ya Washington.

CNN yanditse ko iki gitero cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu, nk’uko abayobozi bo muri aka gace babitangaje.

Amashusho yashyizwe hanze na Polisi ya Washington yerekanye imodoka igenda mu duce twa Martin Luther King Jr. Avenue SE na Malcom X Avenue SE, ndetse irasa amasasu menshi.

Polisi yatangaje ko umwana warashwe yamenyekanye ku mazina ya Nyiah Courtney. Yahise ajyanwa kwa muganga ariko aza kuhagwa.

Muri iki gitero, abagabo batatu n’abagore babiri barashwe ariko barakomereka mu buryo bworoheje. Kugeza ubu abagize uruhare muri iki gitero ntibaramenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .