00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyuzure iri koreka imbaga mu Burayi, Afurika y’Epfo mu gihombo gikomeye, Biden yarakariye Facebook: Agezweho mu mahanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2021 saa 12:07
Yasuwe :
0 0

Abantu barenga 120 bamaze kwitaba Imana mu Budage n’u Bubiligi, nyuma y’imvura idasanzwe yaguye mu bihugu by’i Burayi, itewe n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibidukikije mu Budage, Svenja Schulze.

Mu bice bimwe na bimwe by’Iburengerazuba bw’u Burayi, mu masaha 24 gusa haguye imvura iba iteganyijwe kugwa muri Nyakanga yose, ari na byo byatumye imyuzure itera imijyi itandukanye yo mu Ntara ya Rhineland-Palatinate mu Budage, mu gihe mu bice nka Cologne, haguye imvura ikubye kabiri isanzwe igwa muri Nyakanga, ibintu byaherukaga mu myaka 100 ishize.

Abantu barenga 1000 ntibaraboneka mu Budage n’u Bubiligi, mu gihe abarenga 30.000 badafite umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko imyuzure yangije ingomero zayo ndetse n’izindi nzira anyuzwamo agezwa ku baturage.

Abaturage benshi basabwe kwimuka mu bice byaguyemo imvura nyinshi, icyakora inzego zishinzwe iteganyagihe zikavuga ko abimuwe bazagarurwa mu ngo zabo nyuma yo ku Cyumweru, kuko ibipimo byerekana ko imvura izaba yagabanutse.

Ntabwo byari bisanzwe ko imvura idasanzwe igwa muri Nyakanga mu Burengerazuba bw’u Burayi, igice ubusanzwe gikunze gushyuha ugereranyije n’u Burasirazuba.

Icyakora ubu bushyuhe bwinshi bwatewe n’ubwiyongere bw’umwuka wa CO2 mu kirere, buzamura amazi menshi mu isura y’umwuka (evaporation), ukagera mu kirere ari mwinshi kurusha ibipimo byari bisanzwe, ubundi ukaza kugwa nk’imvura na yo ari nyinshi, bikagira ingaruka nk’iziri mu Burayi, ndetse nta gikozwe, zikazakomeza kwiyongera mu myaka iri imbere.

Imyuzure ikomeye ikomeje guca ibintu mu bihugu by'i Burayi

=================================================

Biden ahangayikishijwe n’imbuga nkoranyambaga zitari kwamagana abarwanya inkingo

Amakuru aturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aratangaza ko Perezida Joe Biden yarakajwe cyane n’imbuga nkoranyambaga, cyane cyane urwa Facebook, kuko zitari guhangana n’abakwirakwiza amakuru y’ibihuha ku nkingo za Covid-19.

Mu mezi atatu ashize, umubare w’Abanyamerika bafata inkingo waragabanutse cyane ujya munsi y’ibihumbi 400 warigeze kugera kuri miliyoni eshatu ku munsi muri Mata uyu mwaka.

Kimwe mu bikomeje kuba imbogamizi y’igabanuka ry’inkingo ni amakuru atandukanye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga arimo avuga ibinyoma kuri Covid-19, bigatuma abantu batitabira gufata inkingo, Leta ya Biden igashinja ibigo biyoboye izo mbuga nkoranyambaga, kwirengagiza icyo kibazo nubwo Leta ikunze kukigaragaza inshuro nyinshi.

Amerika imaze gukingira nibura 60% by’abaturage bamaze guhabwa inkingo ebyiri, mu gihe abagera kuri 68% bamaze guterwa nibura urukingo rumwe. Ku rundi ruhande, ubwandu bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera kuko bwari burenze ibihumbi 40 ku itariki ya 16 uku kwezi, buvuye ku bihumbi 38 umunsi wari wabanje n’ibihumbi 36 byabonetse tariki ya 14 Nyakanga, mu gihe bari ibihumbi 21 ku itariki ya Nyakanga.

Perezida Joe Biden ntari kumvikana n'ibigo birimo Facebook ashinja kutarwanya amakuru y'ibihuha ku nkingo za Covid-19

=================================================

Abarenga 212 bamaze kugwa mu mvururu muri Afurika y’Epfo

Umutekano mucye ukomeje guca ibintu muri Afurika y’Epfo, kuko abantu 212 bamaze kugwa mu bitero byakurikiye ifungwa rya Perezida Jacob Zuma wayoboye Afurika y’Epfo hagati ya 2009 na 2018, wafunzwe nyuma yo kwanga kwitaba Komisiyo iri gukora iperereza ku byaha bya ruswa byazonze icyo gihugu ku ngoma ye, bigatuma akatirwa n’inkiko igifungo cy’amezi 15.

Nyuma y’ifungwa rye, abamushyigikiye biraye mu mihanda batangira imyigaragambyo ariko yitabirwa n’abandi bantu batangiye ibikorwa by’ubujura n’urugomo, bibyara amakimbirane amaze kugwamo abantu 212, abandi barenga 2.500 bakaba bamaze gutabwa muri yombi.

Ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari 1$ nibyo bimaze kwibwa mu cyumweru cy’imyigaragambyo, ndetse Leta ya Afurika y’Epfo ikaba iherutse kohereza ingabo 25.000 kujya guhosha ubwo bujura bwibasiye ibikorwa birimo n’ibitaro.

Ubuzima muri Afurika y’Epfo bukomeje kujya habi nyuma y’uko ubukungu bw’icyo gihugu buhungabanye ku kigero cya 7% mu mwaka ushize bitewe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ibyatumye ubushomeri butumbagira, bukagera kuri 36%, mu gihe abaturage benshi bavuga ko bafite ikibazo cy’inzara.

Abaturage barimo n'abitwaje intwaro muri Afurika y'Epfo bakomeje ibikorwa by'urugomo birimo kwiba no gusahura

=================================================

Kenya: Polisi yataye muri yombi umusore w’umwicanyi wahimbwe ‘vampire’

Polisi yo muri Kenya, yataye muri yombi umusore w’imyaka 20, Milimo Wanjala, wari umaze imyaka itanu mu bikorwa byo gushimuta no kwica abana, aho yibandaga ku bari hagati y’imyaka 12 na 13.

Uyu musore wavuze ko yashimishwaga no kwica abana bato, ndetse atanicuza ibyo yakoze, bikavugwa ko yishe abana 10, uwa mbere akaba yaramwishe mu myaka itanu ishize. Icyo gihe yari umwana w’umukobwa w’imyaka 12, Wanjala wamwishe akaba yari afite imyaka 15.

Uyu musore kandi yigeze kwica undi mwana, abaturanyi be bakeka undi muntu urengana bamusenyera inzu, nyamara uwamwishe yigaramiye. Wanjala kandi ngo yajyaga asaba imiryango y’abana yabaga yashimuse kumuha amafaranga, uretse ko bamwe n’ubundi byarangiraga abishe.

Mu Murwa mukuru wa Kenya i Nairobi, hakunze kumvikana ibibazo by’abana babura, aho Polisi yakiraga nibura ibirego bibiri buri munsi, bituma itangira kwigana iki kibazo ubushishozi, na cyane ko iki kibazo cyanateje imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Nairobi.

Milimo Wanjala, umusore w'imyaka 20 muri Kenya yatawe muri yombi nyuma yo kwica abana 10

===============================================

Eswatini: Umwami Mswati III yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Umwami wa Eswatini, Mswati III yashyizeho Cleopas Dlamini nka Minisitiri w’Intebe mushya, asimbuye Ambrose Mundvulo Dlamini witabye Imana mu Ukuboza umwaka ushize.

Mswati III yatangaje Minisitiri w’Intebe ku munsi ngarukamwaka uzwi nka Sibaya, nubwo n’ubundi abatavuga rumwe na Leta bifuza kuvanaho Ubwami bugasimburwa n’ubutegetsi bushingiye kuri demokarasi, bakoze imyigaragambyo yafungiwemo abantu 18 barimo umunani bakomerekejwe n’inzego z’umutekano, ndetse bikavugwa ko na Mlungisi Makhanya uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi yari muri abo batawe muri yombi.

Eswatini imaze iminsi mu myigaragambyo karundura yari yanatumye Umwami Mswati III ava mu gihugu, ndetse n’imirongo ya internet ikaba yari imaze igihe yaravuyeho.

Umwami Mswati III yashyizeho Minisitiri w'Intebe wa Eswatini, mu muhango ngarukamwaka uzwi nka Sibaya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .