Imvugo ya Trump yagereranyijwe n’izagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 29 Nyakanga 2019 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Imvugo za Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika zo kwita abantu imbeba zongeye kwibazwaho ndetse bamwe bazigereranya n’izakoreshejwe mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Trump yagiye mu mazi abira nyuma yo kwandika amagambo arimo irondamoko aho kuwa Gatandatu yagiye kuri twitter akibasira umudepite uhagarariye Umujyi wa Baltimore mu Nteko Ishinga Amategeko ari we Elijah Cummings, uwo mujyi akawita ko ari wo wa mbere mubi ku Isi.

Trump yakomeje avuga ko ako gace kuzuyemo umwanda uterwa n’imbeba zikuzuyemo, aho yashakaga kuvuga abaturage bahatuye biganjemo abirabura.

Yagize ati “Akarere ka Cummings gateye ishozi, kuzuyemo imbeba. Wenda aramutse agiye amara igihe kinini muri Baltmore yabafasha gusukura agace kabo kuzuyemo umwanda. Kuki hakiri amafaranga menshi yoherezwa mu karere ka Elijah Cummings kandi ariko ka nyuma kayobowe nabi kandi gateye isoni muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? Nta kiremwamuntu cyakwifuza kuba hariya hantu. Ayo mafaranga yose ajya he, ayibwa angana iki? Hakorwe iperereza ryihuse kuri ibi.”

Trump yibasiye Cummings nyuma y’uko uwo mudepite anenze mu ruhame ikigo gishinzwe imibereho myiza, ubwo cyabazwaga n’abagize Inteko ku mibereho y’abimukira bari mu bigo bibitaho ku mupaka uhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexique.

Cummings yavuze ko biteye isoni kuba igihugu cya mbere gikomeye ku Isi, abimukira bafatwa nabi, bagatuzwa mu mwanda kugeza ubwo abana bato bagaragara bicaye mu mazirantoki kubera kubura ibikoresho by’isuku.

Trump yamusubije ko atagakwiriye kuba abaza iby’abimukira kandi agace ashinzwe kureberera karushwa imibereho myiza n’abimukira.

Amagambo ya Trump yo kwita abantu imbeba, imiryango ishinzwe kuvuganira ba nyamuke muri Amerika yayamaganye ivuga ko agamije guhembera urwango by’umwihariko yibasira abafite inkomoko muri Amerika y’Amajyepfo cyangwa muri Afurika.

Umunyamakuru wa CNN, Victor Blackwell uvuka muri Baltmore, yamaganye amagambo yavuzwe na Trump.

Yagize ati “Donald Trump amaze kwandika kuri Twitter inshuro zisaga 43 000, yagiye atuka abantu benshi b’amoko atandukanye, ariko ibi yanditse avuga ku mbeba zaje kwanduza no kunyunyuza, nta kindi yavugaga atari abirabura n’abafite inkomoko muri Aziya.”

Ijambo ‘infest’ Trump akunda gukoresha avuga abimukira baza muri Amerika, risobanura igihe habayeho guterwa cyangwa kwibasirwa n’udusimba (ibyonnyi).

Umunyamakuru w’Ikinyamakuru New York Magazine, Ed Kilgore muri Kamena 2018 yavuze ko kuba Trump akunda gukoresha iryo jambo, ntaho bitaniye n’amagambo yambura ubumuntu yakoreshejwe mbere no muri Jenoside yakorewe Abayahudi ndetse no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo mvugo zihembera urwango nizo Adolph Hitler yakoresheje yangisha abaturage ubwoko bw’Abayahudi abita imbeba, zongera gukoreshwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo abatutsi bitwaga inyenzi cyangwa inzoka, kugira ngo ubishe cyangwa akabahohotera yumve ko atishe umuntu ahubwo yikijije inyamaswa.

Meya wa Baltmore, Bernard C Jack Young, yamaganye imvugo za Trump zitesha agaciro abatuye ako gace, agira ati “Ntabwo byemewe na gato ko umuyobozi mukuru w’igihugu cyacu atesha agaciro umujyi utera imbere muri Amerika nka Baltmore, ndetse no kwibasira depite Elijah Cummings, intwari yacu.”

Imibare itangwa n’Ikigo gishinzwe kugenzura inyamaswa z’ibyonnyi zirimo imbeba, Orkin Pest Control igaragaza ko Baltmore ari umujyi wa cyenda ubarizwamo imbeba nyinshi muri Amerika, umujyi wa mbere ni Chicago naho New York ari nawo Trump avukamo uri ku mwanya wa gatatu nkuko ikinyamakuru Pontiac Daily Leader cyabitangaje.

Umujyi wa Baltmore Trump yavuze ko utuwe n'imbeba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza