00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ni zose ku izamuka rikabije ry’ibiciro ku biribwa ku Isi ugereranyije n’imyaka 10 ishize

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 6 Kamena 2021 saa 04:30
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko hari impungenge ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa hirya no hino ku Isi, biri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe ugereranyije n’imyaka 10 ishize bitewe ahanini no gukomwa mu nkokora ku musaruro mu bihe bya Covid-19.

Abacuruza ibiribwa bahuye n’ikibazo cyo kugabanyuka ku musaruro wabonekaga, abakozi ndetse n’ihagarara ry’ingendo mu bihe by’icyorezo kandi byagize urahare cyane mu igabanyuka ry’ibiribwa ryateye kwiyongera kw’ibiciro kwabyo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ryakoze ubugenzuzi ku biciro by’ibikomoka ku binyampeke, amavuta, ibikomoka ku mata, inyama, ingano, n’isukari, bigaragaza ko amavuta, ingano n’isukari ari byo biyoboye ibindi mu guhenda.

Ugendeye kuri iki cyegeranyo cya FAO, bigaraga ko ibiciro by’ibiribwa muri Gicurasi byiyongereyeho 4.8% ugereranyije na Mata, rikaba izamuka rihanitse ribayeho mu gihe cy’ukwezi guhera 2010.

Uku kwiyongera gukabije mu gihe cy’ukwezi gusa guteye inkeke kuko kutigeze kubaho mu myaka 10 ishize uhereye muri 2011.

Abahanga mu bukungu bavuga ko kwiyongera kw’ibiciro byatewe n’igabanuka ry’umusaruro , guhagarika ingendo z’ubucuruzi n’ibindi.

Bakunze kuburira ibihugu ko nyuma yo gukuraho gahunda ya guma mu rugo ko ifaranga rishobora kuzata agaciro , bitewe na bamwe batumiza ibintu byinshi ndetse n’umusaruro ukomeje kuba iyanga.

Icyakora hari inganda zimwe na zimwe zishobora kuzazahuka mu buryo bukomeye, kandi FAO yerekanye ko umusaruro w’ibikomoka ku binyampeke ushobora kuzafasha guhangana n’igabanuka ry’ibiciro.

Hari impungenge z'ukwiyongera gukabije kw'ibiciro by'ibiribwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .