Kuri uyu wa Gatandatu ikinyamakuru Financial Times cyatangaje ko ubushakashatsi bw’ibanze bwakozwe na Kaminuza ya Witwatersrand yo muri Afurika na Kaminuza ya Oxford ku rukingo rwa AstraZeneca bwagaragaje ko rudahangana ku buryo bukomeye n’ubwandu bushya bwa Covid-19.
Mu bantu 2000 bakoreweho ubushakashatsi barimo abafite ubuzima bwiza n’abakiri bato, nta n’umwe wapfuye ariko ntabwo urukingo rwagaragaje kugira icyo rubafasha mu kutandura.
Umuvugizi wa AstraZeneca yatangaje ko nabo babonye ko urukingo rwabo rudatanga umusaruro uhagije ku bwoko bushya bwa Covid-19 yo muri Afurika y’Epfo, icyakora avuga ko bitagaragaza neza ishusho kuko bwakorewe ahanini ku bato n’abafite ubuzima bwiza.
Icyakora, AstraZeneca yatangaje ko bizera ko urwo rukingo rushobora guhangana n’ubwoko bushya bwa Covid-19 kuko rukoze mu bintu bimwe n’urukoze izindi nkingo zagaragaje ko zihangana n’ubwo bwoko bushya.
Ubwoko bushya bwa Covid-19 buhangayikishije abashakashatsi harimo ubwiswe ubwa Afurika y’Epfo, ubwo mu Bwongereza n’ubwo muri Brésil.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!