00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impungenge ku ibura ry’inkingo ryitezweho kuzahungabanya ubukungu bwa Afurika mu gihe kirekire

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 Kanama 2021 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitazashobora gukingira 60% by’abaturage babyo bitarenze mu mpeshyi y’umwaka utaha, bizagira igihombo ku bukungu bwabyo gishobora kuzagera kuri miliyari ibihumbi 2.3$, kuva mu mwaka utaha kugera mu 2025.

Ibi byagarujwe na raporo y’ikigo gishinzwe gukusanya amakuru y’ubukungu (EIU) cyavuze ko mu gihe nta gikozwe, ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, byiganjemo ibyo muri Afurika na Aziya, bishobora kuzagira ihungabana rikomeye ry’ubukungu mu gihe bitabona inkingo zihagije.

Iyi raporo yagaragaje ko ibyo bizaterwa n’uko ibikorwa by’ubukungu bizakomeza kudindira mu bihugu bidafite uburyo bwo gukingira abaturage babyo, ibizatuma ibihugu byakingiye abaturage benshi bigira amahirwe yo gufungura ibikorwa birimo ubukerarugendo, mu gihe ibindi bizaba bikirwana n’ingaruka z’icyorezo zirimo gahunda za Guma mu Rugo.

Mu nkingo zirenga miliyari eshanu zimaze gutangwa, ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bimaze gutanga izitarenze miliyoni 20, mu gihe ibihugu byateye imbere byatangiye gutanga urukingo rwa gatatu.

Ku rundi ruhande, gahunda nka Covax yari ifite intego yo gukwirakwiza inkingo ku rwego rw’Isi, ntabwo irimo gutanga umusaruro kuko yari yitezweho kuzatanga inkingo miliyari ebyiri muri uyu mwaka, ariko ikaba imaze gutanga miliyoni 270, kandi na bwo harimo izagiye mu bihugu bikize birimo nk’u Bwongereza, bumaze gukingira abarenga 70%, Australie, Canada n’ibindi bikize.

Ni mu gihe nyamara ibihugu bikize byikubiye inkingo kugeza ubwo ibihugu bikennye byagerageje no kwigurira inkingo zabyo ariko bikazibura ku isoko.

Byitezwe ko mu gihe ibikorwa by’ikingira byakomeza kugenda biguru ntege muri Afurika, uyu Mugabane wahomba 3% by’umusaruro mbumbe wari witezweho kuzaba ufite mbere y’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

EIU ivuga ko mu gihe ibihugu biteye imbere byagira ubushake bwo gukwirakwiza inkingo ku rwego mpuzamahanga, izi ngaruka zishobora guhagarikwa cyangwa zikagabanywa.

Ubukungu bw'ibihugu bya Afurika buzahungabana cyane mu gihe ibikorwa by'ikingira bitashyirwamo imbaraga kugera mu mpeshyi y'umwaka utaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .