Impamvu y’ubwiyongere bw’ideni Amerika ifitiye u Bushinwa

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 17 Kamena 2019 saa 02:42
Yasuwe :
0 0

Imibare yo muri Werurwe 2019 igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibereyemo u Bushinwa ideni rya tiriyari $1.12. Ni umwenda ungana na tiriyari $4.07 (28%) z’impapuro mpeshamwenda iki gihugu gifitiye iby’amahanga.

Ideni ryose Guverinoma ya Amerika n’abaturage bayo babereyemo amahanga ringana na tiriyari $22.03 nkuko imibare yo ku wa 4 Mata 2019 ibigaragaza.

U Bushinwa nibwo bufitiwe ideni rinini Amerika ibereyemo amahanga; bukurikirwa n’u Buyapani (tiriyari $1.08); u Bwongereza (miliyari $317); Brazil (miliyari $311) na Ireland ifitiwe miliyari $278.

Kuva mu Ugushyingo 2013, u Bushinwa bwagabanyije umwenda bwari bufitiwe na Amerika, ungana na tiriyari $1.3. Ni icyemezo cyari kigamije kuzamura ifaranga rikoreshwa mu Bushinwa (Yuan).

U Bushinwa bwagabanyije ingano y’ifaranga ryabwo ugereranyije n’idolari, biha i Yuan gukurura benshi ku isoko mpuzamahanga.

Intego y’u Bushinwa ni uko i Yuan ryasimbura idolari mu gukoreshwa cyane ku Isi. Ibihugu byinshi byifuza ko ifaranga ryabyo rigwa ngo bitsinde intambara yo kwigarurira Isi.

Ibihugu bikoresha ifaranga rifite agaciro ko hasi byohereza hanze byinshi kuko ibicuruzwa byabyo bigura make iyo bigurishijwe mu mahanga.

Mbere ya Gashyantare 2014, u Bushinwa bwashyize imbaraga cyane mu kuzamura iri Yuan mu rwego rwo gushyira hasi idolari rya Amerika ariko ntibwageze ku ntego kuko idalari ryazamutseho 25% mu 2014 na 2015.

Kuva u Bushinwa bwashyiraho ibiciro bihamye ku i Yuan byatumye rizamuka ku isoko mpuzamahanga.

Mu 2018, idolari rya Amerika ryongeye kugwa. Kuva mu 2010, u Bushinwa bwari bufite ideni rya tiriyari $1. Icyo gihe Minisiteri y’Ubukungu yahinduye uburyo igenzura ideni.

Mbere ya Nyakanga 2010, raporo zagaragazaga ko u Bushinwa bwari bufite ideni rya miliyari $843.

U Bushinwa bwishimira kuba bufite 1/5 cy’umwenda wose Amerika ibereyemo ibindi bihugu. Ibi bituma ubukungu bw’u Bushinwa buzamuka n’ibyo bwohereza hanze biba bihendutse ugereranyije na Amerika.

Intego nyamukuru ku Bushinwa ni uguhanga imirimo ku baturage bayo bangana na miliyari 1.4.

Kuki u Bushinwa aribwo bufitiwe umwenda munini na Amerika?

U Bushinwa bugerageza ibishoboka byose ngo i Yuan rijye hasi y’idolari rya Amerika. Iyi ni imwe mu nzira ituma ibiciro by’ibyo bwohereza mu mahanga bihangana ku isoko.

Iyo idolari ryamanutse mu gaciro, Guverinoma y’u Bushinwa bukoresha amadolari bwakuye mu bigo bikomeye mu gihugu yishyurwa binyuze mu bicuruzwa byohereza hanze.

Kuba u Bushinwa bufitiwe umwenda munini na Amerika bibuha gukomera mu buryo bwa politiki. U Bushinwa ntibugurisha imwe mu myenda bufite kuko buzi neza ko bubikoze byazamura inyungu za Amerika, bikagabanya izamuka ry’ubukungu bwayo.

U Bushinwa buhora bushaka ifaranga rishya ryasimbura idolari rya Amerika rikoreshwa mu ihererekanya rikorwa mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu gihe byaba ariko u Bushinwa bwabihomberamo kuko umwenda bufitiwe na Amerika nawo wata agaciro.

Hacura iki u Bushinwa bugaruje imyenda buberewemo?

U Bushinwa ntibushobora kugaruriza imyenda bufitiwe icya rimwe kuko byamanura idolari. Kumanuka kw’idorari byahungabanya isoko mpuzamahanga ku rwego rurenze ibyigeze kuba mu 2008.

Iki gihugu kirinda ko idolari ryamanuka kuko byatuma Abanyamerika bareka kugura ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa, bakayoboka iby’iwabo muri Amerika.

Uburyo rukumbi bwatuma u Bushinwa butangira uru rugendo ni mu gihe bwaba bwizeye ko bwaguriye isoko ryabwo mu bihugu bya Aziya no kwihaza ku isoko ry’imbere mu gihugu.

Ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutseho 10% buri mwaka mu myaka 30 ishize. Mu 2018, ubukungu bw’u Bushinwa bwazamutseho 7%.

Mu 2010, u Bushinwa bwabaye ubwa mbere bwohereza ibicuruzwa byinshi hanze y’igihugu.

Kugeza ubu, u Bushinwa buyoboye ibindi bihugu mu bukungu nyuma yo guhigika Amerika n’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibereyemo u Bushinwa ideni rya tiriyari $1.12

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza