00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impaka nyinshi ku gitabo cy’abana Meghan Markle yitegura gushyira hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Gicurasi 2021 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho Meghan Markle atangaje ko agiye gushyira hanze igitabo cyagenewe abana yise ‘The Bench’, abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga bamwihaye bavuga ko yagikopeye ahandi.

Nyuma y’aho Meghan Markle atangaje ko agiye gushyira hanze igitabo cyagenewe abana yise ‘The Bench’, abantu benshi bifashishije imbuga nkoranyambaga bamwihaye bavuga ko yagikopeye ahandi.

Ni inkuru iherekejwe n’amashusho, Meghan avuga ko igamije kwerekana urukundo ruba hagati y’abana b’abahungu na ba se, ivumburamtasiko ku bana b’abahungu n’ibindi.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter yanditse ati “Mbere yo kubikora no gupfusha ubusa amafaranga , soma igitabo ‘The Boy on the Bench’ cya Corrinne Averiss na Gabriel Alborozo cya nyacyo.”

Uwitwa Emma Kaye Wootton, yavuze ko iki gitabo cyateruwe bityo gikwiriye gukomanyirizwa.

Abandi bavuze ko abantu badakwirye kumwibasira. Bibihera ku makuru Markle yitangarije, avuga ko igitabo yagikomoye ku muvugo yandikiye umugabo we Prince Harry ku munsi w’ababyeyi b’abagabo, hashize ukwezi imfura yabo ivutse.

N’ubwo abantu bakomeje kwiha Meghan ariko, Corrinne Averiss wanditse ‘The Boy on the Bench’ yavuze ko ibiri mu gitabo cya Meghan ntaho bihuriye n’ibiri mu gitabo cye.

Ati “Maze gusoma ubusobanuro ndetse n’agace gato k’igitabo gishya cya Meghan, ntabwo ari inkuru imwe cyangwa umujyo nk’uwa ‘The Boy on the Bench’. Nta huriro mbona kuri ibi bitabo byombi.”

Iki gitabo cya Meghan Markle kizajya hanze ku wa 8 Kamena 2021. Bivugwa ko cyakomotse ku mubano mwiza uri hagati y’umugabo we Harry n’umwana wabo Archie.

Igitabo cya Meghan yagikomoye ku muvugo yahimbiye umugabo we
Igitabo 'The Bench' giherekejwe n'amashusho agaragaza urukundo rw'umwana w'umuhungu na se

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .