00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imiterere mishya y’Ingoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri kuvugururwa bigezweho

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 29 Kamena 2021 saa 12:36
Yasuwe :
0 0

Imirimo yo kuvugurura Ingoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza irarimbanyije mu mushinga uzatwara akayabo k’asaga miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika.

Iyi ngoro yubatse ku butaka bwa hegitari 8100, harimo ubusitani bw’akataraboneka, uduce dusurwa n’abakerarugendo, uruganda rwenga manyinya, aho imbwa zicumbikirwa n’ahakorerwa indi mirimo itandukanye yo mu rugo.

Muri iki cyumweru ni bwo hagaragajwe ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushize aho nibura imirimo yo kuvugurura Ingoro y’Umwamikazi yatanzweho miliyoni 44$ mu mezi 12 ashize naho umwaka wabanjirije ushize hakaba hari hakoreshejwe miliyoni 23$.

CNN ivuga ko hari impamvu nyinshi zituma iyi ngoro ishyirwaho akayabo k’amafaranga angana atyo kuko ngo atari iy’Umwamikazi w’u Bwongereza gusa ahubwo ari n’umurage w’ubutegetsi bwa cyami bw’icyo gihugu.

Ubu buturo bwemewe na Leta y’u Bwongereza kuva mu 1837 bugizwe n’ibyumba 775 harimo 19 bishobora kurarwamo n’abakuru b’ibihugu, ibyumba 52 bishobora kwifashishwa no kurarwamo n’abantu b’i Bwami, ibyumba 188 birarwamo n’abakozi baho, ibyumba 92 byifashishwa nk’ibiro ndetse n’iby’ubwogero 78.

Kugeza ubu iyi ngoro ni byo biro bikuru bikorerwamo imirimo y’i Bwami kandi ni na yo iza ku isonga mu bikurura ba mukerarugendo mu Mujyi wa Londres. Mu bihe bisanzwe, iyi ngoro buri mwaka isurwa n’abasaga ibihumbi 50 mu isangira n’ibirori bitandukanye. Binateganyijwe ko mu mpeshyi y’umwaka utaha muri iyi ngoro ari ho hazizihirizwa Yubile y’imyaka 70 uyu mwamikazi azaba amaze yambitswe ikamba.

Hashize igihe kirenze umwaka nta bantu bemerewe gusura iyi ngoro, ibintu bivugwa ko byateye igihombo cya miliyoni 13 z’amadolari mu kigega cy’imari cy’Ubwami nk’uko byagaragajwe mu itangazo riherutse gushyirwa ku mugaragaro. Iyi ngoro ifite amarembo yagutse, ahagenewe guhurira abashyitsi bagasuhuzanya n’aho basiga imodoka zabo.

Mu ivugurura ry’iyi ngoro, harimo kongera gukora neza iby’imiyoboro y’amazi, ibijyanye n’amashanyarazi byose byashyizwemo mu myaka ya 1950. Ivugururwa ry’iyi ngoro ryemejwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu 2017 kugira ngo hakomeze kwizerwa ubuziranenge bwayo no kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’amazi cyangwa umuriro.

Mu myaka 29 ishize hibukwa cyane inkongi y’umuriro yibasiye Windsor [mu 1992], ikintu kitari cyiza na mba muri Chapelle yihariye yitiriwe Umwamikazi Victoria aho iyo nkongi yasenye ibyumba 115 inangiza ibintu bitari bike ariko mu buryo butangaje bikagaragara ko ibihangano by’ubugeni bibiri gusa ari byo byaburiye muri iyi mpanuka.

Iyi ngoro kandi iri gushyirwamo ibyuma bifasha abantu kuzamuka bajya gusura cyangwa gukorera mu bice byayo byo hejuru, ibyumba byayo bitandukanye biri kuvugururwa nubwo bitabuza umwamikazi ko hari ibice byayo abafundi batarageraho acyifashisha kuko no muri iki cyumweru yahahuriye na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baherukaga guhura batyo amaso ku maso muri Werurwe 2020.

Umwamikazi Elisabeth II ntarasubira gukorera no gutura muri iyi ngoro mu buryo bwuzuye kugeza ubwo imirimo yo kuyivugurura izagera ku musozo. Ubu akaba arimo akoresha cyane ingoro y’ubutegetsi iherereye mu Mujyi wa Londres.

Ingoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza iri kuvugururwa bigezweho
Imbere mu Ngoro y'Umwamikazi hari gukorwa amavugurura abereye ijisho
Ibisenge nabyo birahindurwa bigahabwa indi misusire mishya
Iyi ngoro iri kuvugururwa yubatse ku butaka bwa hegitari 8100
Inama hagati y'Umwamikazi w'u Bwongereza, Elisabeth II na Minisitiri w'Intebe, Boris Johnson, bakunze guhura bonyine nta camera zihari ariko kuri iyi nshuro zarifashishijwe ubwo batangiraga ibiganiro byabo by'imbonankubone
Ishusho y'Ingoro y'Umwamikazi w'u Bwongereza uyirebeye inyuma, yatangiye kuvugururwa bijyanye n'ibihe bigezweho
Imirimo yo kuvugurura iyi nyubako igeze kure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .