Imbwa ziri gutozwa kuvumbura Covid-19 mu kureha icyuya cy’abantu

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 31 Mutarama 2021 saa 04:41
Yasuwe :
0 0

Mu majyepfo y’u Bufaransa hari gutorezwa imbwa zigiye kujya zifashishwa mu kuvumbura Covid-19 biciye mu cyuya cy’abantu.

Ubu buryo buzajya bukoreshwa ahantu hahurira abantu benshi nko ku bibuga by’indege mu mashuri n’ahandi kugira ngo habashwe gufata ibipimo byizewe kandi vuba, kuko byagaragaye ko izi mbwa zishobora kubona umurwayi wa Covid-19 mu minota 10 gusa.

Inkuru dukesha 7sur7 isobanura ko izi mbwa ziri gutorezwa mu gace ka Libourne aho buri gihe hazanwa ibyuya biturutse mu bitaro bya Centre hospitalier universitaire (CHU) de Bordeaux mu rwego rwo kugira ngo izi mbwa zikomeze gutozwa uburyo zajya zivumbura Covid-19 binyuze mu byuya by’abantu.

Inzobere mu ndwara z’ibyorezo, Prof.Denis Malvy,yavuze ko ubu buryo bugiye koroshya mu gupima Covid-19 ku hantu hahurira abantu benshi ndetse bikajya bikorwa mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Ubu buryo buzoroshya mu kuvumbura Covid-19 ku bantu mu buryo bwihuse bukazakoreshwa mu mashuri,kwa muganga, ku bibuga by’indege n’ahandi hahurira abantu benshi.”

Bivugwa ko imbwa zifite ubushobozi bwo kuvumbura umurwayi wa coronavirus bifite amahirwe yo ku kigero cya 95 %. Biteganyijwe ko izi mbwa zizatozwa mu gihe cy’ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani.

Imbwa zo mu Bufaransa ziri gutozwa uburyo bwo kuvumbura Covid-19 mu cyuya cy'abantu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .