Yemen ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku Isi, aho umuturage yinjiza ari munsi ya 800$ ku mwaka, ndetse abarenga 70% by’abagituye bakaba batuye mu bukene bukabije.
Hejuru y’ibi byose, iki gihugu kimaze imyaka irenga itanu mu ntambara ikakaye yarushijeho n’ubundi gusunikira abantu benshi mu bukene bukabije, mu gihe abandi bahunze igihugu.
Abatarahunze basigaye imbere mu gihugu bafite amahirwe macye cyane y’iterambere, ndetse abenshi bakora imirimo ishingiye ku mbaraga z’amaboko kugira ngo babeho, irimo cyane cyane uburobyi.
Ubu burobyi rero ni bwo bwavuyemo umugisha ugiye gukiza abagabo bane bakomoka mu Majyepfo y’icyo gihugu, nyuma y’uko bavumbuye ubutunzi bukomeye mu nda y’ifi ya baleine basanze yipfushije ku nkombe z’aho barimo kurobera.
Ubwo butunzi babonye bwitwa ambre gris, bukaba ari ibinyabutabire bitagira impumuro biba mu nda y’ifi za baleine. Ibi binyabutabire bikoreshwa n’abakora imibavu (perfumes) kuko bituma impumuro yahawe iyo mibavu idatakara nyuma y’igihe runaka, ku buryo iyo mibavu ishobora kumara igihe kirekire igifite umwimerere.
Aba bagabo rero bavumbuye iyi mari nyuma y’urugamba rukomeye rwo kuvana iyo fi mu mazi, urugamba rwasabye abagabo 37 bose. Aba barobyi bavumbuye ibiro 127 mu nda y’iyo fi, kandi ikiro kimwe kibarirwa agaciro ka 12 000$, bivuze ko umutungo wabo ufite agaciro 1, 524, 000$.
Umwe mu barobyi yasobanuye uko bafashe iyi fi, ati “Yari ifi nini cyane, ntabwo twashoboye kuyifata ku buryo twahamagaye abarobyi bose hiryo no hino kugira ngo badufashe kuyikururira ku nkombe.”
Ahabitse uyu mutungo muri Yemen harinzwe n’abantu bafite imbunda, ndetse hari abantu benshi bari gushaka kumvikana n’aba bagabo kugira ngo bagure uyu mutungo vuba.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!