00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga rifasha abatwara imodoka za Tesla ryanenzwe kuba nyirabayazana w’impanuka

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 23 Mata 2021 saa 09:38
Yasuwe :
0 0

Ikoranabuhanga ry’Ikigo cya Tesla gikora imodoka zikoresha amashanyarazi, rifasha abatwaye imodoka ’kugira umutekano igihe bari mu rugendo’, (Autopilot), riri gukorwaho iperereza kuko bikekwa ko rishobora kuba intandaro y’impanuka.

Ibi byagaragajwe muri raporo y’ikinyamakuru cy’urwego rushinzwe kurengera abaguzi, rwakoze ubushakashatsi rugasanga iryo koranabuhanga ritujuje ubuziranenge bwatuma abarikoresha bisanzura.

Bivugwa ko iri koranabuhanga ryakozwe kugira ngo rijye rifasha imodoka za Tesla kwitwara, ariko nyuma y’iperereza ryakozwe ku mudoka yo mu bwoko bwa Y ya Tesla, byaje kugaragara ko iryo koranabuhanga ridafite ubushobozi bwo gufasha abatwara Tesla.

Ni nyuma y’impanuka yabaye mu minsi ishize, maze mu iperereza polisi yakoze ikaza gusanga mu bantu babiri bari mu modoka yakoze impanuka, umwe yari yicaye mu mwanya w’imbere utari aho batwarira, mu gihe undi yari yicaye inyuma, byumvikanisha ko nta muntu wari utwaye iyo modoka.

Ibi byatumye ishyirahamwe rirengera abaguzi rikora iperereza kuri iryo koranabuhanga, riza gusanga ridafite ubushobozi bwo kumenya niba umuntu atwaye cyangwa adatwaye, ku buryo ibi ari inzitizi ishobora kuba intandaro y’impanuka nyinshi.

Tesla ivuga ko ibi atari byo kuko ikoranabuhanga ryayo rigamije gusa gufasha abatwara Telsa ariko ridakuraho inshingano zabo, kandi ko ritagenewe gukoreshwa n’abantu badafite ubushobozi bwo gutwara imodoka.

Elon Musk yavuze ko mu iperereza bakoze, basanze ikoranabuhanga rya Autopilot ritari rifunguye ubwo impanuka yabaga, kandi ko mu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo nka WJS, basanze rifite ingaruka nziza mu gufasha abatwara imodoka.

Uretse Tesla, hari ibindi bigo byinshi birimo gukora ikoranabuhanga rishobora gutuma imodoka zitwara, birimo nka Google n’ibindi bitandukanye. Bivugwa ko nibura kugera mu 2030, ikoranabuhanga ry’imodoka zitwara rizaba ryaratangiye gushyirwa mu bikorwa, cyane cyane nyuma y’ikwirakwira rya 5G ku Isi.

Iri koranabuhanga ryitezweho kuzafasha mu kuzigama umwanya umuntu yamaraga atwaye imodoka, ku buryo ashobora kuwukoresha mu bindi byamugirira akamaro na cyane ko urugendo ari kimwe mu bitwara umwanya munini w’abantu, ku buryo hari abifuza kuwukoresha mu bindi birimo nko kuganiriza imiryango yabo, kuruhuka no gusoma ibitabo, kandi bitabujije urugendo gukomeza.

Ikoranabuhanga riri mu modoka za Tesla ryanenzwe ku kuba nyirabayazana w'impanuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .