Ikiruhuko Perezida Trump yafashe cyateje impagarara

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 6 Kanama 2017 saa 09:55
Yasuwe :
1 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yafashe ikiruhuko adakora, bivugisha benshi mu baturage ayobora biturutse ku magambo yagiye avuga ku bamubanjirije, agaragaza ko adashobora gukora nka bo.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Kanama, ubwo Washington D.C iba yugarijwe n’ubushyuhe bukomeye, Perezida Trump azafata ikiruhuko cy’iminsi 17 akerekeza ahitwa Bedminster muri New Jersey, aho azajya yirirwa ku kibuga cya Golf cye nubwo White House yahise ivuga ko yahawe ’Ikiruhuko cy’akazi’.

Ibi byatumye bamwe mu baturage bibasira bikomeye Perezida Trump abandi bamujora bibaza uko yiyita umukozi utaruhuka yarangiza akiyemeza gufata ikiruhuko cy’ibyumweru bikabakaba bitatu ari umuyobozi w’igihugu cy’igihangange ku Isi.

Benshi banditse kuri Twitter bagaragaza amwe mu magambo yagiye yandika akiri mu bikorwa by’ubushoramari n’ubucuruzi, nk’aho mu gitabo yanditse muri 2004, yise "Think Like a Billionaire", yagize ati "Ntugafate ibiruhuko. Ahubwo se bimaze iki? Niba utishimira umwuga ukora, uri mu mwanya utari wo."

Aya magambo n’andi Trump yigeze gutangaza yifuriza Obama akazi keza ubwo yari agiye mu kiruhuko cy’iminsi 10 muri 2011, byahurijwe hamwe na bamwe mu babakoresha Twitter bibasira bikomeye uyu muyobozi bamubaza uko yaje guhindura amahame agenderaho akiyemeza gukora ibyo yanengaga ku wamubanjirije abikubye inshuro hafi ebyiri.

Umuvugizi wa White House, Lindsay Walters, yasobanuye ko ibiruhuko bya Perezida Trump bijyanye n’imitegurire y’ibindi bikorwa birimo guhindura ibyuma byongera ubuhehere mu biro, byari bimaze imyaka 27, ibishushanyo bitandukanye no gusana bimwe mu bikoresho bihasanzwe.

Usibye abakoresha imbuga nkoranyambaga, abatuye mu gace ka Bedminster ko muri New Jersey aho Trump agiye kumara ibyumweru bikabakaba bitatu aruhuka, binubiye urwo ruzinduko rwe bitewe n’ihagarara rya bimwe mu bikorwa bya buri munsi muri ako gace kuko ngo n’ikibuga cy’indege cyaho cyafunzwe kuzageza ku itariki 20 Kanama 2017.

Perezida Trump mu kurindirwa umutekano muri ako gace agiye kumaramo iminsi 17, hazajya hanakoreshwa indege ya drone, ndetse n’imihanda ifungwe mu gihe cyose azajya aba agiye gutambuka n’abamuherekeza. barimo umukobwa we Ivanka Trump, Jared Kushner n’abana babo batatu bageranye muri ako gace.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza