Ijambo rya Mueller ryongeye umunyu mu mugambi wo kweguza Perezida Trump

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 01:10
Yasuwe :
0 0

Umunyamategeko Robert Mueller yavuze amagambo yateje impagarara kuri raporo yamaze imyaka ibiri icukumbura uruhare rw’u Burusiya mu itorwa rya Perezida Donald Trump.

Mueller yaciyemo amarenga ko Perezida Trump ashobora kuba yarakoze ibyaha ariko akananizwa mu kubigaragaza.

Robert Swan Mueller III w’imyaka 74 yayoboye iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yagejeje Trump ku butegetsi mu 2016.

Raporo yatangajwe muri Mata 2019, igaragaza ko “nubwo iperereza ryerekanye ugukorana bya hafi hagati y’abari muri Guverinoma y’u Burusiya n’abamamazaga Trump, ibimenyetso bitari bihagije ngo hemezwe ko bigize icyaha. Iperereza ntiryabashije kugaragaza niba abantu ba hafi ba Trump baragambanye cyangwa bagakorana na Guverinoma y’u Burusiya mu kwivanga mu bikorwa by’amatora.”

Mueller yagenzuye ibikorwa 10 bya Trump ku kubangamira ubutabera agamije guca intege iperereza ariko ntiyageze ku mwanzuro kuko akenshi amabwiriza Trump yatangaga atubahirizwaga cyangwa ibyo akoze bikaba biri mu bubasha bwe.

Iyi raporo yatumye abagera kuri 35 bakurikiranwaho ibyaha barimo abenshi bakoranye na Trump yiyamamaza cyangwa bakoze mu buyobozi bwe akimara gutorwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa 29 Gicurasi 2019, Mueller avuga kuri iyo raporo yatangaje ko “Iyo tuba twizeye ko perezida atabikoze twari kuba twarabivuze.’’

Yakomeje avuga ko gihamya yabonye zidahagije ngo azishingireho mu kwemeza niba harabayeho ukwivanga mu matora.

Abasesenguzi bagaragaje ko amagambo ya Mueller agaragaza ko nubwo yaketse ko hari ibitaragenze neza ntacyo yari gukora ngo abihamye.

Amagambo ya Mueller yatumye abahagarariye ishyaka ry’Aba- Démocrates mu Nteko bahanika ijwi basaba ko Trump yeguzwa.

Depite David Cicilline yagize ati “Intambwe igiye guterwa ni uko Komisiyo ishinzwe Ubutabera mu Nteko igiye gufungura ubusabe bwo kweguzwa no gutangira kureba niba hatangwa ingingo zibishimangira.’’

Yongeyeho ko “Gutangiza ubu busesenguzi bizafasha komite gukusanya ibimenyetso, guhuza ubuhamya no gufata umwanzuro ukwiye.’’

Aba- Démocrates baracyatsimbaraye ku kuvuga ko Trumo yakoze ibyaha ndetse bagomba gukomeza iperereza.

Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Ubutabera mu Nteko, Depite Jerrold Nadler, yavuze ko raporo ya Mueller ‘yagaragaje ibimenyetso ko u Burusiya bwinjiye mu bubiko bwa politiki yacu ndetse Perezida (Trump) yagerageje kwitambika iperereza.’

Yakomeje avuga ko “Itegeko Nshinga riha Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwo kubaza perezida ibitagenda neza.’’

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida, Sarah Sanders, yasubije ko itsinda rya Trump ‘rihora ryiteguye’ kurwana intambara yo kweguzwa ati “ariko sinkeka ko aricyo gikwiye Abanyamerika.”

Yavuze ko ibyo abadepite b’ aba- Démocrates bakora binyuranye n’ibifitiye akamaro Abanyamerika.

Yagize ati “Buri munota Inteko itakaza igihe kuri biriya, tuba twita ku bikorwa remezo cyangwa ibindi bikorwa byaba iby’imbere mu gihugu no hanze bisaba ubushishozi’’.

Abasesenguzi bagaragaza ko icyemezo cyo kweguza Trump, abo mu ishyaka ry’aba- Démocrates bakwiye kucyitondera kuko gishobora kumuha imbaraga ndetse akaba yashyigikirwa cyane n’Aba-Républicains mu matora yo mu 2020.

Robert Swan Mueller III w’imyaka 74 yayoboye iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora yagejeje Trump ku butegetsi mu 2016.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza